Touadéra yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 5 Kanama 2024, ubwo yari asoje umuhango wo kwinjiza abasirikare bashya 634 mu ngabo z’icyo gihugu, umuhango wabereye mu murwa mukuru i Bangui.
Icyiciro cyasoje amahugurwa mu ngabo za Centrafrique, ni icyiciro cya kabiri cyatojwe n’ingabo z’u Rwanda, hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye ibihugu byombi bifitanye.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Touadéra yashimiye Perezida Kagame n’ingabo z’u Rwanda bikomeje gufasha FACA kwiyubaka.
Ati “Ndashimira umuvandimwe wanjye Perezida Paul Kagame kubera ubu bufatanye. Ni ubufatanye bukubiye mu byiciro bitandukanye: Hari ingabo ziri aha [z’u Rwanda] mu bufatanye mpuzamahanga ariko hari n’ingabo zihari ku bufatanye hagati y’ibihugu byombi zikorana by’ako kanya n’igisirikare cya Centrafrique.”
Yongeyeho ati “Ubundi buryo bw’ubu bufatanye ni ugutanga amahugurwa. Hari igice kimwe cy’amahugurwa atangirwa mu Rwanda ariko hari n’ikindi gice cy’amahugurwa atangirwa aha, aba basoje ni icyiciro cya kabiri.”
Touadéra yavuze ko byose bituruka ku bushake bw’u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo, bwemeye gutanga umusanzu.
Ati “Ndashimira Perezida Kagame, Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda, igisirikare cy’u Rwanda kuri ubwo bufatanye ndetse na Minisiteri y’Ingabo ya Centrafrique kubera ubwo bufatanye bwo gushyira mu bikorwa icyerekezo cyanjye na mugenzi wanjye Kagame.”
Perezida Touadéra kandi yashimiye Perezida Kagame kubw’intsinzi aherutse kubona mu matora yabaye tariki 14 na 15 Nyakanga 2024.
Bwa mbere u Rwanda rwohereje ingabo muri Centrafrique mu 2014. Kugeza uyu munsi abasirikare babarirwa mu 2000 bari gutanga umusanzu wabo mu butumwa bwa Loni.
Uretse abo bari mu butumwa bwa Loni, binyuze mu bufatanye bwa Centrafrique n’u Rwanda mu 2020 u Rwanda rwohereje ingabo zihariye mu gukimira imvururu zashoboraga gutezwa n’imitwe yitwaje intwaro ishyigikiwe na François Bozizé wahoze ku butegetsi.
Kugeza uyu munsi muri Centrafrique habarirwa abasirikare b’u Rwanda bo mu mutwe udasanzwe 1200, kuri ayo masezerano atandukanye n’ay’ubutumwa bwa Loni.
Mu nshingano bahawe harimo kugarura amahoro n’umutekano no kurinda byuzuye Umujyi wa Bangui n’inkengero zawo.
Amafoto: RBA
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!