Ibiro bya Perezida wa Angola kuri uyu wa 27 Ugushyingo byatangarije ku mbuga nkoranyambaga ko ikiganiro cya Lourenço na Tshisekedi cyabereye ku murongo wa telefone.
Bigaragara ko ubwo Perezida Lourenço yaganiraga na Tshisekedi, yari kumwe n’abahagarariye Angola mu biganiro bya Luanda byabaye tariki ya 25 Ugushyingo, barimo abo mu rwego rw’ububanyi n’amahanga n’umutekano.
Ibi biganiro byahuje intumwa za Angola, iz’u Rwanda na RDC byafatiwemo imyanzuro irimo gushyigikira ibikorwa byo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyize ku mupaka.
Guverinoma y’u Rwanda yifuza ko mu bindi biganiro bizabera i Luanda, intumwa z’ibi bihugu bitatu zazaganira no ku buryo bwo gukemura ikibazo cy’umutwe witwaje intwaro wa M23 uhanganye n’ingabo za RDC.
Perezida Lourenço, nk’umuhuza washyizweho n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yiyemeje gukomeza guhuza impande zirebwa n’aya makimbirane kugira ngo azifashe kuyakemura, akarere k’ibiyaga bigari kabone amahoro.
Uyu Mukuru w’Igihugu afite intego yo guhuriza Perezida Paul Kagame na Tshisekedi mu kiganiro, mu gihe intumwa zo ku rwego rw’abaminisitiri zazaba zaramaze kwemeranya bidasubirwaho uko amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa RDC n’akarere byagaruka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!