Ni inama ishakirwamo ibisubizo ku ntambara ikomeje mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hagati y’ihuriro ry’ingabo z’iki gihugu n’umutwe witwaje intwaro wa M23.
Abandi bakuru b’ibihugu bayitabiriye barimo Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania; Dr William Samoei Ruto wa Kenya akaba n’Umuyobozi Mukuru wa EAC, Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe akaba n’Umuyobozi Mukuru wa SADC, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda; Hakainde Hichilema wa Zambia na Sheikh Hassan Muhamud wa Somalia.
Hari abandi bakiri mu nzira barimo Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, naho Evariste Ndayishimiye w’u Burundi we yahagarariwe na Minisitiri w’Intebe, Gervais Ndirakobuca; Félix Tshisekedi wa RDC yitabira akoresheje ikoranabuhanga.
Umwanzuro wo gutegura iyi nama wafashwe nyuma y’aho abarwanyi ba M23 bafashe umujyi wa Goma mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bibutsa Leta ya RDC ko bifuza kugirana na yo imishyikirano kugira ngo bishakire hamwe amahoro arambye.
Mu matangazo iyi miryango yashyize hanze, na yo yagaragaje ko ishyigikiye ibiganiro bya politiki bidaheza M23, cyane ko ari byo byabonekamo ibisubizo birambye by’iyi ntambara.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!