00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yitabiriye inama ya EAC na SADC i Dar es Salaam

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 8 February 2025 saa 10:16
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yitabiriye inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) iri kubera i Dar es Salaam muri Tanzania.

Ni inama ishakirwamo ibisubizo ku ntambara ikomeje mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hagati y’ihuriro ry’ingabo z’iki gihugu n’umutwe witwaje intwaro wa M23.

Abandi bakuru b’ibihugu bayitabiriye barimo Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania; Dr William Samoei Ruto wa Kenya akaba n’Umuyobozi Mukuru wa EAC, Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe akaba n’Umuyobozi Mukuru wa SADC, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda; Hakainde Hichilema wa Zambia na Sheikh Hassan Muhamud wa Somalia.

Hari abandi bakiri mu nzira barimo Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, naho Evariste Ndayishimiye w’u Burundi we yahagarariwe na Minisitiri w’Intebe, Gervais Ndirakobuca; Félix Tshisekedi wa RDC yitabira akoresheje ikoranabuhanga.

Umwanzuro wo gutegura iyi nama wafashwe nyuma y’aho abarwanyi ba M23 bafashe umujyi wa Goma mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bibutsa Leta ya RDC ko bifuza kugirana na yo imishyikirano kugira ngo bishakire hamwe amahoro arambye.

Mu matangazo iyi miryango yashyize hanze, na yo yagaragaje ko ishyigikiye ibiganiro bya politiki bidaheza M23, cyane ko ari byo byabonekamo ibisubizo birambye by’iyi ntambara.

Perezida Kagame yageze i Dar es Salaam mu gitondo cyo kuri uyu wa 8 Gashyantare
Umukuru w'Igihugu yakiriwe na Minisitiri w'Imiyoborere myiza muri Tanzania, George Simbachawene

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .