Perezida Kagame yifuza kuzasimburwa n’umugore (Video)

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 19 Ukuboza 2019 saa 01:59
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yatangaje ko politiki yo guteza imbere abagore imaze gutanga umusaruro mwiza mu iterambere ry’igihugu, akifuza na we yazasimburwa n’umugore ku kuyobora u Rwanda.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 19 Ukuboza ubwo yagaragazaga uko igihugu gihagaze mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama ya 17 y’Umushyikirano.

Imbere y’ibihumbi byitabiriye iyo nama, Perezida Kagame yavuze ko guteza imbere abagore byahinduye byinshi mu buzima bw’igihugu ku buryo bisigaye binigaragaza ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati “ Mwabonye muri iyi minsi ibijyanye n’uburinganire abagore n’abagabo ku Isi yose ibihugu ijana na mirongo turi mu ba mbere 10, mu by’ukuri hari aho bagera ngirango abantu bakarambirwa u Rwanda bagashaka kurugabanyiriza ubundi twagakwiye kuba turi mu ba mbere batanu ariko turi mu ba mbere 10 nabyo turabyemera.”

Perezida Kagame yagaragaje ko uwo mwanya atari mwiza cyane kuko u Rwanda rwigeze kuza mu bihugu bitandatu bya mbere mu guteza imbere uburinganire bw’abagabo n’abagore, gusa agaragaza ko n’aho ruri atari habi.

Yavuze ko politiki y’uburinganire n’ubwuzuzanye ijya kujyaho, akamaro kayo kagaragaraga kandi n’abandi bamaze kubibona.

Ati “Iyi politiki imaze imyaka twayikoze tuyemera kandi twumva akamaro kayo kandi ifite umusaruro ugaragarira n’abandi babona ko bikora ariko dukore n’ibindi tugera mu ba mbere batanu. Hari akazi ko gukora kenshi bafatanyije n’abagabo. Abadamu bamaze kugira aho bagera, dushyiremo umuvuduko dufatanye mu bucuruzi mu buyobozi, ubutabera, abashinzwe umutekano, abashinzwe byose.”

Ashingiye ku byagezweho ku bufatanye n’abagore, Perezida Kagame yavuze ko yifuza ko umunsi umwe umugore yazayobora u Rwanda.

Ati “Njye nifuza rimwe ko uyu mwanya mwampaye ubukurikira uzatwarwa n’umugore, abagabo bari hano niba ndi bubakire simbizi ariko nabo bashobora kuba ari byo bashaka.”

Perezida Kagame yasabye abanyarwanda gukomeza kongera imbaraga mubyo bakora, kuko hari byinshi byagezweho benshi batumvaga ko byashoboka.

Kuva mu 2003 Itegeko Nshinga rigena ko mu myanya yose itorerwa mu buyobozi no muri guverinoma, abagore bagomba kugiramo 30%.

Perezida w’Urwego Ngishwanama rw’inararibonye mu Rwanda, Rutaremara Tito yigeze gusobanura ko gushyira abagore mu buyobozi ari “ubushake bwa politiki bujyanye n’ibibera mu Rwanda. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abagore banganaga hafi na 70% by’abaturage bose.’’

Muri Guverinoma, abagore bangana na 50 %, mu Nteko Ishinga Amategeko mu Mutwe w’Abadepite mu Rwanda bangana na 61.3% bavuye kuri 14% mu 1994. U Rwanda nirwo ruyoboye ibindi bihugu byo ku Isi mu kugira abagore benshi mu Nteko Ishinga Amategeko.

Mu bucamanza ni 49.6% mu gihe mu buyobozi bw’inama njyanama z’uturere abagore ari 41%. Mu burezi abakobwa bitabira amashami y’imibare, ubumenyi n’ikoranabuhanga bavuye kuri 56.7% muri 2015 bagera kuri 63.9% muri 2018, na ho abitabira amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro bavuye 41.8% muri 2015 bagera kuri 43.8% muri 2018, mu gihe abagore bigisha muri aya mashuri bavuye kuri 32.9% muri 2010 bakagera kuri 42.7% muri 2018.

Abagore 59.99% bafite ubutaka basangiye n’abo bashakanye mu gihe 24.63% bafite ubutaka bihariye. Ibi bigatuma 38% by’abagore bakorana n’ibigo by’imari, batanze ingwate ku butaka bwabo. Abagore bakorana n’ibigo by’imari na bo bikubye 2 mu myaka 4, aho bavuye kuri 36% muri 2012 bagera kuri 63% muri 2016.

Perezida Kagame yatangaje ko yifuza kuzasimburwa n'umugore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza