00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yakomoje ku mpamvu yizera urubyiruko cyane

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 21 Nzeri 2021 saa 07:27
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yavuze ko urubyiruko ndetse n’abakiri bato muri rusange ari bo hazaza h’ejo bityo ko impamvu ituma abaha agaciro kandi akabagirira icyizere ari uko aribo buzima bw’igihugu bw’ejo.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 20 Nzeri 2021, ubwo yari yitabiraga ikiganiro, The Path Way gitegurwa n’Umunya-Ghana, Dr. Fred Swaniker washinze Kaminuza Nyafurika y’Ubuyobozi [African Leadership University], kibanda ku guteza imbere urubyiruko rwa Afurika.

Muri iki kiganiro, Dr. Fred Swaniker yagiye abaza ibibazo bitandukanye Perezida Kagame, cyane cyane ibyerekeye urubyiruko, aho yamubajijie impamvu aha agiciro urubyiruko ndetse akarwizera cyane, kuko usanga ruri mu myanya ikomeye y’ubuyobozi.

Mu kumusubiza, Perezida Kagame yavuze ko iyo uvuga urubyiruko uba uvuga ubuzima bw’igihugu n’ahazaza harwo, ndetse ko aribo nkingi cyubakiyeho ubuzima bw’ejo na cyane ko aribo baba bazabubamo.

Yagize ati “Iyo uvuga ejo hazaza, uba uvuga abazaba muri ubwo buzima bw’ahazaza cyangwa abazahubaka, uba uvuga kandi abakiri bato muri iki gihe. Ibyo rero bivuze ubuzima bw’igihugu. Ahazaza h’igihugu hazubakwa n’urubyiruko […] Gutekereza ku rubyiruko ni ugutekereza ejo hazaza.”

Dr. Swanika yamubajije icyo yumva abayobozi ba Afurika bakora kugira ngo bafashe urubyiruko gukomeza gutera imbere no ku rufungurira imiryang0.

Perezida Kagame yamusubije ko buri muyobozi wa Afurika afite uko akora ibintu mu buryo bwe, bamwe bagatera imbere abandi bagakomeza gusindagira, ariko nyuma y’ibyo igikwiriye kwitabwaho ari uguhera ku byo bafite batekereza ejo hazaza.

Yagize ati “Dushobora gukora ibintu mu buryo butandukanye, bamwe bakagera kure kuruta abandi, ibyo bigaterwa n’impamvu nyinshi ziterwa n’uburyo butandukanye abantu bakoreramo. Ariko mpora nizeye ko inshingano z’abantu zidatakarira mu gihe bibanda kuri byo bakibagirwa gutekereza kuri ejo hazaza.”

“Gusa icyo abayobozi twagakwiye kuba dutekerezaho ni ibyo dufite, ibyo tubona, ibyo twumva muri ako kanya, ariko tukabirebera mu ndorerwamo y’imyaka myinshi iri mbere. Rero biragoye ko wakora ibyo udateje imbere urubyiruko nkuko twabisubiyemo kenshi, ngo ubahe amahirwe azabahindura kandi agahindura n’ahazaza.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko kugira ngo abantu bagere ku bintu bikomeye mu gihe kizaza, bakwiye kubanza gutunganya ibyoroheje.

Perezida Kagame yavuze ko gushyira imbere urubyiruko ari ugushyigikira ejo hazaza heza
Urubyiruko rutandukanye rwitabiriye rwishimiye impanuro rwahawe na Perezida Kagame
Perezida Kagame yavuze ko igihugu giha agaciro urubyiruko rwacyo kiba gitegura ejo harwo heza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .