00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yakiriye ku meza abashyitsi bakuru bitabiriye irahira rye (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 August 2024 saa 02:37
Yasuwe :

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru rishyira ku wa Mbere, Perezida Kagame yakiriye ku meza abashyitsi bakuru bitabiriye ibirori by’irahira rye byabereye kuri Stade Amahoro.

Uyu mugoroba wo gusangira witabiriwe n’abashyitsi batandukanye barimo abakuru b’ibihugu barimo Perezida William Ruto wa Kenya, Gen. Mamadi Doumbouya wa Guinée Conakry, Wavel Ramkalawan wa Seychelles, Umwami Mswati III wa Eswatini.

Hitabiriye kandi Denis Sassou Nguesso wa Congo Brazaville, Andry Rajoelina wa Madagascar, Ismail Omar Guelleh wa Djibouti, Gen. Brice Clotaire Oligui Nguema wa Gabon n’abandi.

Umuhango wo kurahira kwa Perezida Kagame kuri iki Cyumweru witabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma basaga 22, ibintu byashimangiye imbaraga z’u Rwanda mu bijyanye na dipolomasi.

Mu ijambo rye nyuma yo kurahira, Perezida Kagame yashimiye ibihugu byose byabaye hafi y’u Rwanda mu rugendo rwo kwiyubaka mu myaka 30 ishize habaye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uko gusangira byagenze

Perezida Paul Kagame aganira na Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde
Perezida Kagame yavuze ijambo kuri uyu musangiro
Perezida Kagame yaganirije abitabiriye uyu musangiro
Abashyitsi batandukanye barimo abakuru b'ibihugu bakiriwe ku meza na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame
Perezida wa Toronto Raptors , Masai Ujiri aganiriza abitabiriye
Perezida Kagame yashimiye abitabiriye
Perezida Kagame n'abandi bayobozi bakurikiye ibyaranze uyu musangiro
Umufasha wa Perezida Paul Kagame, Jeannette Kagame, na we yitabiriye uyu musangiro
Perezida Kagame ageza ijambo ku bandi bayobozi bitabiriye
Masai Ujiri yaganirije abitabiriye uyu musangiro
Perezida Kagame aramukanya n'Umugaba Mukuru w'Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba
Perezida wa Guinée-Conakry, Général Mamadi Doumbouya aganira n'abandi bayobozi bitabiriye
Perezida Hassan Sheikh Mohamud wa Somalia ari mu bitabiriye
Moussa Faki Mahamat uyobora Komisiyo ya AU aganira na Louise Mushikiwabo uyobora OIF
Perezida wa Guinée-Conakry, Général Mamadi Doumbouya aganira na Perezida William Ruto wa Kenya
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ubwo bakiraga ku meza abashyitsi bakuru bitabiriye umuhango wo kurahira
Abitabiriye iki gikorwa bafata ifoto na Perezida Kagame
Abarimo Masai Ujiri bari bafite akanyamuneza
Perezida Paul Kagame aramukanya na Général Mamadi Doumbouya, Perezida wa Guinée-Conakry
Prof. Senait Fisseha acinya akadiho
Umwami Mswati III n'umugore we bari mu bitabiriye uyu mugoroba wo gusangira
Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, Gen Muhoozi Kainerugaba, IGP Felix Namuhoranye uyobora Polisi y'u Rwanda na Maj Gen Vincent Nyakarundi
Minisitiri wa Siporo, Aurore Munyangaju Mimosa ari mu bitabiriye
Perezida Wavel Ramkalawan ari mu bitabiriye
Uyu wari umwanya mwiza wo kuganira ku bayobozi bo mu nzego zitandukanye

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .