Harimo kandi Abdelkerim Ahmadaye Bakhit wa Tchad, Paul Malong Akaro wa Sudani y’Epfo na Luis Alejandro Levit wa Argentine na Ilyas Ali Hassan wa Somalia.
Si abo gusa kuko harimo na Dr. Habib Gallus Kambanga wa Tanzania, Alfredo Dombe wa Angalo, Yatsiuk Viacheslav wa Ukraine, Khalid Musa Dafalla wa Sudan na Tone Tinnes wa Norvège.
Ambasaderi wa Ukraine azaba afite icyicaro i Kigali
Ambasaderi mushya wa Ukraine mu Rwanda ni Viacheslav Viktorovych Yatsiuk, wasimbuye Andrii Pravednyk, wahagarariye Ukraine mu Rwanda kuva mu 2021 kugeza mu Gashyantare 2025.
Kuva ku wa 18 Mata 2024, Ukraine yafunguye Ambasade yayo bwa mbere i Kigali, igamije gukomeza umubano n’ubufatanye n’u Rwanda.
Kugeza ubu, Ambasade ya Ukraine i Kigali iyobowe na Chargé d’Affaires, mu gihe hategerejwe ko Ambasaderi Yatsiuk atangira ku mugaragaro inshingano ze.
Uyu mubano mushya witezweho guteza imbere ubufatanye mu nzego zitandukanye hagati y’u Rwanda na Ukraine, harimo ubucuruzi, uburezi n’ibindi.
Amb. Viacheslav Viktorovych yagaragaje ko yiteguye gukomeza gushyira imbaraga mu mikoranire y’igihugu cye n’u Rwanda cyane ko bihuriye kuri byinshi.
Ati “Ukraine n’u Rwanda dutandukanywa n’ibilometero birenga 6000 ariko dufite byinshi duhuriyeho. Ibihugu byombi byanyuze mu mateka mabi, ni yo mpamvu Ukraine yumva neza uburibwe no kwitanga k’u Rwanda kandi ni nayo mpamvu dushima ibyo rwagezeho rwiteza imbere ku butegetsi bwa Perezida Kagame.”
Yagaragaje ko yizeye ubufasha bw’u Rwanda mu gukemura ibibazo by’intambara igihugu cye kirimo yo guharanira uburenganzira n’ubusugire bwacyo, ibuhuza n’u Burusiya.
Yerekanye kandi ko hari byinshi u Rwanda rushobora kungukira kuri uyu mubano kuko Ukraine ifite urwego rw’ubuhinzi ruteye imbere, ikoranabuhanga, gutunganya ifumbire n’ibindi bigamije guteza imbere ubukungu.
Mu bashyikirije Perezida Kagame impapuro harimo Vu Thanh Huyen wa Vietnam uzaba ufite icyicaro i Dar-es-Salaam muri Tanzania.
U Rwanda na Vietnam byatangiye umubano mu bya dipolomasi mu 1975, mu 2000 ibihugu byombi bisinyana amasezerano y’ubutwererane.
Muri Gicurasi 2008, Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko muri Vietnam ku butumire bwa mugenzi we. Ni uruzinduko rwasojwe hasinywe amasezerano y’ubufatanye mu nzego zirimo ubuhinzi, ubuzima n’uburezi.
Ibihugu byombi bihuriye ku ntego z’iterambere rirambye, ubukungu bushingiye ku baturage, no gukorera mu mucyo.
Gabon yagize Ambasaderi wa mbere ufite icyicaro i Kigali
Gabon n’u Rwanda ni ibihugu byombi bifitanye umubano wa dipolomasi kuva mu 1976, wasubiwemo mu 2010.
Mu Ukwakira 2023, Perezida Paul Kagame yakiriye Gen. Brice Clotaire Oligui Nguema, Perezida w’inzibacyuho wa Gabon, baganira ku gushimangira umubano mu nzego zirimo uburezi, ubucuruzi, ikoranabuhanga n’ubuhinzi.
Muri Gicurasi 2025, Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Perezida Oligui Nguema watsindiye kuyobora Gabon, ashimangira ubushake bwo gukomeza ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Nubwo ibihugu byombi bisanganywe umubano mwiza, guhera mu 2016 nta ambasaderi uhagarariye Gabon wari mu Rwanda ahubwo hari uhagarariye inyungu z’icyo gihugu mu Rwanda, Michel Christophe Mbandinga.
Dr. Sylver Aboubakar Minko Mi Nseme yagizwe Ambasaderi wa mbere wa Gabon mu Rwanda, ufite icyicaro i Kigali.
Yavuze ko ari intambwe ikomeye mu gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi, kandi ko hari amahirwe y’imikoranire ibyara inyungu hagati y’ibihugu byombi.
Ati “Tugomba gushyira imbaraga mu mikoranire yo guteza imbere ubukungu, umuco n’uburezi kuko dufite abarenga ibihumbi bibiri bari kwiga mu Rwanda.”
Dr. Habib Gallus Kambanga wa Tanzania yemeje ko azashyira imbaraga mu kunoza ubuhahirane n’ubucuruzi ku bihugu byombi mu gihe uwa Somalia na we yashimangiye ko azashyira imbaraga mu kunoza umubano.
Ku ruhande rwa Sudan, Amb. Khalid Musa Dafalla, yerekanye ko igihugu cye hari byinshi cyakwigira ku Rwanda birimo ibijyanye no guhosha intambara n’ubwiyunge bw’abaturage. Yemeje ko hari imikoranire mu bucuruzi cyane ko hari ibikomoka ku buhinzi kuri ubu u Rwanda rwohereza mu gihugu cye.
Ambasaderi wa Sudani y’Epfo, Paul Malong Akaro, yashimangiye ko azateza imbere ubufatanye, yemeza ko uburezi bw’u Rwanda bukomeje gukurura abaturage b’igihugu cye bityo ko biri mu bizatezwa imbere kurushaho.
Ambasaderi wa Tchad, uheruka mu Rwanda mu myaka itanu ishize, yanyuzwe n’impinduka z’iterambere yabonye ashimangira ko ari ikintu gikomeye igihugu cye cyakwigira ku Rwanda mu gihe Amb Abdelkerim Ahmadaye Bakhit yagaragaje ko mu nzego zizibandwaho harimo n’uburezi.



























Amafoto: Village Urugwiro
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!