Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri Nasser Bourita ku mugoroba wo kuri uyu wa 6 Gashyantare 2025.
Byagize biti “Kuri iki gicamunsi muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Maroc, Nasser Bourita wari uzanye ubutumwa bw’Umwami wa Maroc, Mohammed VI. Ibiganiro byibanze ku buryo bwo gukomeza gushyira imbaraga mu mikoranire myiza mu nzego zitandukanye.”
Umubano w’u Rwanda na Maroc si uwa none kuko ibihugu byombi bisanzwe bifitanye amasezerano mu ngeri zitandukanye agamije kwimakaza ubufatanye.
Nko muri 2016, Umwami Mohammed VI yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda, rwaranzwe no gusinya amasezerano y’ubufatanye mu nzego zinyuranye, arimo 19 arebana n’ishoramari mu mabanki, ubutwererane n’imikoranire isesuye hagati yabyo, korohereza abafite pasiporo z’abadipolomate kuva mu gihugu kimwe bajya mu kindi n’andi.
Muri 2019 ibihugu byombi byongeye gushyira umukono ku masezerano 12 y’ubufatanye, yasinyiwe i Rabat muri Maroc.
Kugeza ubu Maroc iri mu bihugu bitanga buruse nyinshi ku Banyafurika barimo n’Abanyarwanda.
Mu 2020 uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta, na mugenzi we wa Maroc, basinyanye amasezerano abiri y’imikoranire hagati y’u Rwanda n’icyo gihugu arimo ay’ubufatanye hagati ya za guverinoma zombi.
Icyo gihe kandi ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’imikoranire muri siporo hagamijwe guteza imbere urwo rwego muri Afurika


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!