00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yagaragaje uburyo gufasha Afurika kubona inkingo ari inyungu ku Isi yose

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Nzeri 2021 saa 07:55
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko kugira ngo Isi isubire muri gahunda y’iterambere n’imibereho myiza bya bose, hakenewe ubufatanye mu kugeza inkingo za Covid-19 kuri bose harimo n’ibice byasigajwe inyuma muri iyi gahunda nk’umugabane wa Afurika.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu mu ijambo yagejeje ku Nteko Rusange ya 76 y’Umuryango w’Abibumbye, yabaye bamwe bari ku cyicaro gikuru cya Loni i New York mu gihe abandi bifashishije ikoranabuhanga hirindwa icyorezo cya Covid-19.

Perezida Kagame yavuze ko kurwanya Covid-19 byabaye ikibazo mu rwego mpuzamahanga kubera ibibazo by’ubusumbane no kwikubira byagiye bigaragara hamwe na hamwe, gusa ashimangira ko aho byashobotse ko abantu bashyira hamwe kandi bagafatanya, umusaruro wabyo wigaragaje.

Yatanze urugero kuri gahunda ya Covax yatangijwe n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, igamije kugeza inkingo kuri bose.

Perezida Kagame yasobanuye ko iyo hatabaho iyo gahunda, hari kubaho icyuho kinini cy’inkingo ku mugabane wa Afurika ugereranyije n’ahandi ku Isi.

Ati “Iyo gahunda iyo itaza kubaho, icyuho cy’inkingo ku mugabane wa Afurika cyari kuba kinini kurushaho. Icyakora twakora ibirenze ibyo ngo inkingo zibashe kugera henshi muri Afurika. Kubigenza gutyo ni inyungu ku Isi yose.”

Mu nkingo zisaga miliyari esheshatu za Covid-19 zimaze gutangwa ku Isi, Afurika imaze kubonamo izitarenze 2 %. Ni mu gihe ibihugu bikize birimo ibyo mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi byamaze gukingira 60 % by’abaturage babyo.

Perezida Kagame yashimye intambwe iri guterwa ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa, ngo hubakwe inganda z’inkingo imbere mu bihugu bya Afurika.Yavuze ko ari bwo buryo bwiza bwo guhashya ibyorezo haba ubu no mu gihe kizaza.

Perezida Kagame kandi yavuze ku bufatanye mpuzamahanga mu gukomeza gufasha ibihugu bifite ubukungu bwashegeshwe cyane na Covid-19.

Ati “Gukomeza gufasha ibihugu bibikeneye kurusha ibindi bizafasha mu kwihutisha izahuka ry’ubukungu ryatewe n’icyorezo.”

Ku kibazo cy’imihindagurikire y’ibihe, Perezida Kagame yavuze ko hakenewe umuhate urenze kuko “Ubukana bw’ibiza biterwa n’imihindagurikire y’ibihe bugenda bwiyongera buri mwaka.”

Mu bindi bibazo bitandukanye bikomeje kugaragara hirya no hino ku Isi, harimo imiyoborere mibi rimwe na rimwe iteza imvururu mu bihugu, bigasubiza inyuma intambwe y’iterambere ryari rimaze kugerwaho.

Perezida Kagame yibukije abitabiriyeb Inteko Rusange ya Loni, ibyiza byo gushyira ku isonga umuturage mu miyoborere.

Ati “Ibi ntabwo biteza imbere imibereho myiza y’abaturage n’iterambere gusa, ahubwo binasobanuye umutekano n’icyizere cy’ejo hazaza.”

Uko kandi iminsi igenda ni ko ibikorwa by’iterabwoba n’ubuhezanguni hirya ni hino ku Isi byiyongera. Bijyana n’indi mikorere ishyira imbere ingengabitekerezo zirimo n’iya Jenoside.

Nk’umukuru w’igihugu cyanyuze muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Kagame yavuze ko hadahujwe imbaraga ngo iyo migirire ihashywe burundu, ntaho Isi yaba igana.

Perezida Kagame yavuze ko hari ikibazo kimaze iminsi kigaragara cy’isubira inyuma ry’ubufatanye ku rwego mpuzamahanga mu bibazo birimo guhashya Covid-19, guhashya amakimbirane, imihindagurikire y’ibihe n’ubukene bw’akarande.

Yavuze ko hakenewe kuvugurura uwo muhate w’ubufatanye, inkingo zikagera kuri bose, “kuvugurura ubwizerane hagati ya za Guverinoma n’abaturage, kwita cyane ku rubyiruko no gusubira ku gufata imyanzuro itandukanye dushingiye kuri siyansi.”

Inteko rusange ya Loni ya 76 iri kuba ifite insanganyamatsiko yo kubaka ubudahangarwa n’icyizere cyo kwigobotora Covid-19 n’ingaruka zayo binyuze mu kwita ku bibazo byugarije Isi, kubahiriza uburenganzira bw’abantu.

Perezida Kagame yavuze ko ubufatanye bw'ibihugu ari yo nzira izafasha Isi kwigobotora ibibazo byatewe na Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .