00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yaganiriye n’abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Luxembourg

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Ukwakira 2021 saa 08:01
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Luxembourg, Jean Asselborn, n’Umuyobozi wungirije ucyuye igihe wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ushinzwe ubuzima, ubutabazi, n’iterambere Amira Elfadil, bombi bakaba baritabiriye Inama yo ku rwego rw’Abaminisitiri yahuje ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Byatangajwe mu butumwa bwashyizwe ku rukuta rwa Twitter rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro. Ntabwo hatangajwe byinshi kubyo abo bayobozi baganiriye na Perezida Kagame.

U Rwanda na Luxembourg bisanganywe umubano mu ngeri zitandukanye. Mu minsi ishize ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye agamije guteza imbere imikorere y’Ihuriro ry’Imari Mpuzamahanga rya Kigali rizwi nka ‘Kigali International Financial Center’.

Ayo masezerano yaje asanga andi u Rwanda na Luxembourg byaherukaga gushyiraho umukono agamije gukumira magendu no kunyereza imisoro.

Amira Elfadil uri gusoza manda ye muri AU, yari umuyobozi muri Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe ishinzwe ubuzima, ubutabazi, n’iterambere igamije gukorana n’ibihugu binyamuryango mu kugera ku ntego AU yiyemeje mu cyerecyezo 2063, cyo kuba Afurika izaba ari umugabane wihagazeho mu mibereho myiza, ubuzima n’ibindi.

Perezida Kagame aganira na Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Luxembourg, Jean Asselborn, n'itsinda ryari rimuherekeje
U Rwanda na Luxembourg bisanganywe umubano mwiza mu nzego zitandukanye
Perezida Kagame afata ifoto y'urwibutso na Minisitiri Jean Asselborn n'abayobozi bamuherekeje
Madamu Amira Elfadil uri gusoza manda ye muri AU yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame
Perezida Kagame afata ifoto y'urwibutso na Amira Elfadil

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .