00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yaciye amarenga ku kwiyunga k’u Rwanda n’u Burundi

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 16 March 2025 saa 11:32
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yaciye amarenga ko u Rwanda n’u Burundi biri mu nzira yo kwiyunga nyuma y’igihe bitabanye neza.

Yabigarutseho kuri uyu wa 16 Werurwe 2025, ubwo yagezaga ijambo ku baturage bitabiriye igikorwa cyiswe icyo kwegera abaturage cyabereye muri BK Arena.

Perezida Kagame yakomoje ku bibazo by’intambara yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ihanganishije ingabo za Leta n’Umutwe wa M23, ugizwe n’Abanye-Congo baharanira uburenganzira bwabo n’uburyo impamvu zayo zitwererwa u Rwanda.

Yavuze ko u Bubiligi bwakolinije u Rwanda, u Burundi na RDC bukomeje guharanira ko u Rwanda rwababazwa kandi rugafatirwa ibihano n’amahanga.

Yerekanye ko bwahuje RDC n’u Burundi ngo biteranire u Rwanda bigamije kururwanya, ariko aca amarenga ko u Rwanda n’u Burundi bigiye kongera kubana neza.

Ati “Ba bandi badukolonije, u Rwanda, u Burundi na RDC barabanje bashyira hamwe ibyo bihugu byombi bindi ngo nabyo birwanye u Rwanda. Ariko ibyo biragenda bijya ku ruhande bisobanuka.”

Yakomeje ati “Sinshaka kubitindaho turagenda dushaka kubana neza na bamwe muri abo babiri mvuze.”

Nubwo Perezida Kagame atigeze avuga u Burundi, abasesengura ibya Politiki ni bwo bahise bumva na cyane ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, aherutse gutangaza ko u Rwanda n’u Burundi biri mu nzira nziza yo guhagarika ubushyamirane bifitanye.

Yaragize ati “U Rwanda n’u Burundi biri mu nzira nziza yo guhagarika ubushyamirane no kumvikana, mu gihe ibiganiro bikomeje hagati y’abayobozi bo mu bihugu byombi.”

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi wazambye mu mpera za 2023, ubwo Perezida Evariste Ndayishimiye yashinjaga u Rwanda gufasha umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara wagabye igitero muri Zone Gatumba, i Bujumbura.

Ni ibirego u Rwanda rwamaganye, rusobanura ko rutigeze rukorana n’uwo ari we wese urwanya ubutegetsi bw’u Burundi.

Ibi bisobanuro Leta y’u Burundi yarabyirengagije, muri Mutarama 2024 ifunga imipaka yo ku butaka yose ihuza iki gihugu n’u Rwanda; isobanura ko byakozwe kugira ngo umutekano ubungabungwe.

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) wari uyobowe na Perezida Salva Kiir Mayardit wa Sudani y’Epfo, ushingiye ku ntego wihaye wo koroshya ubuhahirane n’imigenderanire hagati y’ibihugu biwugize, wagerageje kuganiriza abayobozi b’ibihugu byombi kugira ngo biyunge.

Intangiriro z’umwaka wa 2025 zabaye mbi cyane mu mubano w’u Rwanda n’u Burundi kuko mu mpera za Mutarama, Perezida Ndayishimiye yumvikanye yibasira u Rwanda bikomeye, agaragaza ko yiteguye guhangana na rwo.

Ni amagambo yibutsaga ayo yavugiye i Kinshasa muri Mutarama 2024, yemeza ko azafasha urubyiruko rw’u Rwanda guhindura ubutegetsi kuko ngo ruraboshywe mu karere.

Perezida Kagame kandi yagaragarije abaturage ko u Bubiligi bwafashe uruhande mu bibazo by’akarere nyamara ari bwo bwabiteje, bugashinja u Rwanda kuba ikibazo nyamara bubeshya.

Ati “U Bubiligi bwakolonije ibyo bihugu bitatu [RDC, u Rwanda n’u Burundi] bakagenda bakajya i Kinshasa bagatunga urutoki u Rwanda, bakavuga ko baza kurufatira ibihano kandi bagiye kubwira Isi yose kubikora ku Rwanda. Ariko se wowe nta soni ugira? Guhamagarira Isi yose guteranira ku Rwanda koko, uko rungana?”

Si ubwa mbere u Rwanda n’u Burundi bigiranye amakimbirane, bikanayakemura kuko nyuma y’aho hagati ya 2015 na 2020 umubano wabyo uzambye, na bwo byaraganiriye, imipaka yari yarafunzwe irafungurwa.

Perezida Kagame yaciye amarenga ku kwiyunga ku Rwanda n’u Burundi
Perezida Kagame yahishuye uko u Bubiligi bwahagurutse ngo u Rwanda rufatirwe ibihano, yemeza ko rugiye guhangana nabwo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .