00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

PDI yatanze urutonde rw’abakandida 55 bazayihagariria mu matora y’Abadepite

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 22 May 2024 saa 01:16
Yasuwe :

Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi, PDI, ryashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora urutonde rw’abazarihagararira mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024 ku mwanya w’Abadepite.

Ibyangombwa byatanzwe na Visi Perezida wa Kabiri wa PDI, Amb. Harerimana Fatou aherekejwe na Senateri Murangwa Hadidja uhagarariye itsinda rishinzwe ibikorwa byo kwiyamamaza muri PDI muri aya matora n’abandi barwanashyaka.

Ambasaderi Harerimana Fatou yavuze ko hatanzwe urutonde rw’abantu 55 kuko ari bo bari bujuje ibisabwa na komisiyo y’Igihugu y’Amatora nubwo muri Kongere y’Ishyaka hari hemejwe abarenga 70.

Yagize ati “Dukora kongere twari twatanze lisiti y’abakandida depite 71 kandi nkuko Perezida wa PDI yari yabigaragaje, rwari urutonde ntakuka ariko bamwe muri bo kubera kutabona ibyangombwa uyu munsi twatanze lisiti y’abakandida 55 barimo 23 b’abagore.”

Yagaragaje ko abo batanze ari abagaragaje ubushake n’ubushobozi bwo kuba abakandida ku mwanya w’ubudepite.

Amb. Harerimana yavuze ko nubwo bagiye kwiyamamaza ku nshuro ya mbere batari mu ihuriro na FPR Inkotanyi nkuko bajyaga babikora, bizeye ko bazatsinda amatora bakabasha gukomeza guhagararira abanyarwanda mu Nteko.

Ubwo Amb. Harerimana yageraga kuri Komisiyo y'Igihugu y'Amatora
Amb. Harerimana Fatou atanga dosiye z'abifuza kuba abakandida bazahagararira PDI
Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, Oda Gasingwa yakiriye dosiye za PDI
Ubwo PDI yatangaga kandidatire

Amafoto: Kwizera Herve


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .