Ibi byatangajwe mu nteko rusange y’abarwanashyaka ba PDI hirya no hino mu gihugu, yateranye kuri uyu wa 28 Mata 2024.
Sheikh Musa Fazil Harelimana uyobora iri shyaka, yashimye Ingabo za FPR Inkotanyi zabashije guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, bagakomereza ku kubaka iterambere ry’Igihugu.
Yakomeje agaragaza ko iyo nama itegura amatora y’Abadepite yahujwe n’amatora ya Perezida wa Repulika no kugena uzahagararira iryo shyaka.
Yagize ati “Ku matora ya Perezida wa Repubulika kuyategura ni ukugena uko tuzagenda dushyira igikumwe ahagenewe umukandida wacu , buri gihe twemeje ko iyo atanze Kandidature tuba tugomba kumushyigikira.”
Yakomeje yongeraho “Uwo nta wundi ni Nyakubahwa Perezida Paul Kagame. Abanyarwanda babisabye barenze miliyoni enye natwe turimo arabitwemerera. Muri uyu mwanya nk’uko PDI yabikoze, yongeye kubikora imushimira kuba ubusabe bwacu abwikiriza akabwemera.”
Sheikh Musa Fazil Harerimana yavuze ko iminsi ari yo ibatindiye ngo nabo bikorere inshingano zabo zo gutora umukuru w’Igihugu.
PDI iri mu ba mbere basabye ko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda rivugururwa mu 2015 kugira ngo Perezida Kagame yemererwe kongera kwiyamamaza.
Kugeza ubu amashyaka atatu amaze kwemeza ko azashyigikira umukandida watanzwe n’Umuryango wa FPR Inkotanyi arimo Ishyaka Riharanira Ukwishyira ukizana kwa buri Muntu, PL, Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’Abaturage (PSD) na PDI.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!