00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uturere twa Nyarugenge na Gasabo twahawe abayobozi bashya: Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 June 2024 saa 10:45
Yasuwe :

Ku wa Gatanu, tariki ya 14 Kamena 2024, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Ni inama yemerejwemo abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda (RMB) , Alice Uwase n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (CMA) Thapelo Tsheole.

Iyi nama kandi yemerejwemo abayobozi Nshingwabikorwa bashya b’uturere twa Nyarugenge na Gasabo.

Imyanzuro yafatiwe mu nama y’abaminisitiri

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 22 Gicurasi 2024.

2. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:

• Umushinga w’itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi. • Umushinga w’itegeko ryerekeye uburyo bworoheje bw’ikurikirana ry’igihombo ku bigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse.

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka akurikira:

• Iteka rya Perezida rigena umunsi w’itora n’igihe cyo kwiyamamaza mu matora y’Abasenateri.

• Iteka rya Perezida rigena ibisabwa by’ibanze mu gushinga isosiyete y’ubucuruzi ya Leta n’amabwiriza y’inyongera agenga imicungire yayo.

• Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho sitati yihariye igenga abakozi bo mu mashuri makuru ya Leta.

• Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena imikorere y’inzego za Kaminuza y’u Rwanda, inshingano n’ububasha by’abazigize.

• Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena imikorere y’inzego za Politekiniki y’u Rwanda, inshingano n’ububasha by’abazigize.

• Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho sitati yihariye igenga abakozi bo mu mashuri y’uburezi bw’ibanze.

• Iteka rya Minisitiri rigena imiterere n’imikorere

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje politiki, porogaramu n’ingamba zikurikira:

• Politiki yo gukumira no kurwanya indwara.

• Itangwa ry’impushya zo gucukura amabuye y’agaciro na kariyeri.

2 5. Inama y’Abaminisitiri yemeje abahagarariye ibihugu by’amahanga mu Rwanda n’imiryango mpuzamahanga bakurikira:

• Bwana Mirko Giulietti, Ambasaderi w’Ubusuwisi mu Rwanda ufite icyicaro i Nayirobi.

• Bwana Olivier Hecquet, Uhagarariye Ikigega cya Luxembourg gishinzwe Iterambere (LuxDev).

• Bwana Athanase Rutabingwa, Uhagarariye inyungu za Repubulika ya Indonesia mu Rwanda ku rwego rwa Honorary Consul, afite icyicaro in Kigali.

6. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi bakurikira:

I. Ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda (RMB)

• Madamu Alice Uwase, Deputy Chief Executive Officer

II. Ikigo gishinzwe isoko ry’imari n’imigabane (CMA)

• Bwana Thapelo Tsheole, Chief Executive Officer

III. Umujyi wa Kigali (CoK)

• Madamu Stella Kabahire, City Manager

• Bwana Fabrice Barisanga, City Engineer

• Madamu Emma Claudine Ntirenganya, Director General in Charge of Communication and Education

• Bwana Jean de Dieu Musoni, Director General in charge of Corporate Planning, Monitoring and Evaluation

• Bwana Olivier Rwangabwoba, Director General in Charge of Social Development and Good Governance

• Bwana Gerard Abiyingoma, Director General in Charge of Corporate Services

• Bwana Bernard Bayasese, Gasabo District Executive Administrator

• Bwana Alexis Ingangare, Nyarugenge District Executive Administrator

• Madamu Genevieve Uwamahoro, Nyarugenge District Deputy Executive Administrator

IV. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB)

• Bwana Stephen Rwamulangwa, SPIU Coordinator

• Bwana Innocent Ntibaziyaremye, Finance Operations Program Manager

• Madamu Sarah Nyiramutanganwa, Cross Cutting Program Manager

• Bwana Eugene Muzuka Kayiranga, Technical Operations Program Manager

V. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS)

• Dr. Jean Damascene Nshimiyimana, Coordinator of IWAWA Rehabilitation Center

• Bwana Jean Damascene Habyarimana, Coordinator of Nyamagabe Rehabilitation Center

VI. Ikigo cyo kwigisha no guteza imbere Amategeko (ILPD)

• Bwana Richard Mugisha, Academic Registrar

Perezida Kagame ni we wayoboye inama y'abaminisitiri
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Olivier Kabera yitabiriye inama y'Abaminisitiri
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe mu nama y'abaminisitiri
Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yusuf Murangwa ubwo yari mu nama y'abaminisitiri
Uwimana Consolée, Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango ubwo yitabiraga inama y'abaminisitiri
Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente yungurana ibitekerezo na Dr Vincent Biruta
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima Yvan Butera (ibumoso) aganira na Minisitiri Dr Ildephonse Musafiri
Mujamawariya Jeanne d'Arc aganira na Maj Gen (rtd) Albert Murasira
Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ishoramari rya Leta no Kwegeranya Imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Mutesi Rusagara [hagati] yitabiriye iyi nama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .