00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntiturwanira imyanya muri Guverinoma n’amapeti ya gisirikare- Bisimwa wa M23

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 2 January 2025 saa 04:00
Yasuwe :

Perezida w’umutwe witwaje intwaro wa M23, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko abarwanyi babo batarwanira kubona imyanya muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyangwa amapeti yo mu gisirikare cy’iki gihugu, ahubwo ko barwanira gusubiza Abanye-Congo uburenganzira bambuwe.

Ni igisubizo yahaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, wavuze ko Guverinoma y’igihugu cyabo yiteguye kuganira n’imitwe yitwaje intwaro yose, byubakiye kuri gahunda ya Nairobi yatangijwe n’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba.

Bisimwa yibukije ko imitwe yitwaje intwaro yibumbiye muri Wazalendo ndetse na FDLR yinjijwe mu gisirikare cya RDC nk’inkeragutabara, byose bijya ku ruhande rwa Leta, agaragaza ko umutwe rukumbi ukeneye ibiganiro ari M23.

Yasobanuye ko M23 ntacyo ibaza imitwe ikorana na Leta, kandi ko ikibazo cyabo kidashobora gukemurwa n’abafite intwaro mu gihe igihugu gifite ubuyobozi bwakabaye bwifatanya na M23 mu kugikemura.

Mu gihe Guverinoma ya RDC ivuga ko idashobora kugirana na M23 ibiganiro, isobanura ko icyo uyu mutwe ugamije ari ukugira ngo abarwanyi bawo binjizwe mu nzego z’ubuyobozi bwa gisivile n’ubwa gisirikare, kandi Inteko Ishinga Amategeko yaremeje itegeko ribuza gushyira mu myanya abahoze mu mitwe y’inyeshyamba.

Bisimwa yatangaje ko ibi bihabanye n’ukuri, asobanura ko guhabwa imyanya muri Guverinoma no mu gisirikare atari byo byakemura iki kibazo, kuko n’igihe abarwanyi babo bari bakiri muri izi nzego, kitari cyarakemutse.

Ati “Ndangira ngo Minisitiri Wagner yumve ibi neza cyane: ntabwo turi kurwanira imyanya muri Guverinoma. Ntabwo turwanira amapeti. Abofisiye bacu, abasirikare bacu bahoze mu gisirikare cya RDC. Bari bafitemo amapeti. Hari bamwe muri twe babaye ba Minisitiri i Kinshasa, babaye muri Guverinoma.”

Yakomeje ati “Bavuyemo kubera ko ikibazo kitakemutse. Bisobanuye ko uyu munsi, tubaye duhawe iyi myanya, bitakemura akaga kacu, ntibyakemura uburibwe bwacu.”

Bisimwa yatangaje ko hakenewe kurandurwa impamvu muzi z’intambara iri mu burasirazuba bwa RDC, binyuze mu guhagarika ubugizi bwa nabi bukorerwa Abanye-Congo, kandi ngo mu gihe ikibazo cyakemuka, buri wese yaba aho Leta ishaka.

Ati “Buri wese muri twe, mu gihe igihugu cyabona amahoro, twaba aho bashaka. Dufite ubutaka burumbuka. Twahinga ubutaka, twakorora inka, twakama amata, twajya kwigisha. Twese twabona amahirwe yo kubana n’imiryango yacu, tukabaho, aho kujya muri politiki.”

Perezida wa M23 yasabye ko muri RDC hacika imiyoborere yica abaturage, ituma bajya mu buhungiro, ituma badashakira abana ahazaza heza. Yagaragaje ko Abanye-Congo bakwiye kurwanya ibibazo biriho kugira ngo batazabisigira ababakomokaho.

Bisimwa yatangaje ko abarwanyi ba M23 bazemera kuba aho Leta ishaka, mu gihe ikibazo cyabo cyakemuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .