Perezida Kagame yatangaje ko akenshi abanenga u Rwanda bashaka kwitandukanya n’amateka yarwo, nyamara agaragaza ko ibyo rwagezeho kuri ubu bishingiye ku mateka rwanyuzemo.
Yabitangarije ikinyamakuru The Straits Times cyo muri Singapore, mu ruzinduko aherutse kugirira muri icyo gihugu cyo muri Aziya.
Perezida Kagame yabajijwe ku bakunze kunenga u Rwanda n’imiyoborere yarwo.
Yagize ati “Mbwira igihugu uzi ku Isi batajya banenga? Ntawe udakosa, baraza rero bakakunenga bashingiye ku makosa wakoze. Njye nshyira ingufu mu gukora ibitubereye. Nzagutega amatwi, niba bifite ishingiro nkosore. Sinzabikora ngo ngushimishe ahubwo nzabikora kuko ibyo wanenze aribyo.”
Perezida Kagame yavuze ko ibyagiye bikorwa byose ngo u Rwanda rwongere rwiyubake nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, byakozwe ku neza y’abaturage, bityo ko nta na rimwe abyicuza.
Ati “Nta na kimwe nicuza naba narakoze, mu gihe cyafashije u Rwanda kongera kubaho.”
Muri iki kiganiro kandi, Perezida Kagame yabajijwe ku matora ya Perezida aherutse kuba mu Rwanda, akayatsinda ku majwi 99.18%.
Hari abayanenze bavuga ko bidashoboka gutsinda kuri ayo majwi, abavuga ko abatavuga rumwe na Leta batemerewe kwiyamamaza n’ibindi.
Perezida Kagame yavuze ko bidatangaje kunenga amatora, gusa abigereranya no gutesha agaciro amateka y’abanyarwanda.
Ati “Icyo baseka si icyavuye mu matora, icyo baseka ni amateka yacu. Bumva bisekeje kuba twarapfushije abasaga miliyoni imwe mu minsi ijana.”
Perezida Kagame yavuze ko ibyo bidaca Abanyarwanda intege, ahubwo ko bibasubizamo imbaraga zo gukomeza kujya imbere.
Amadeni y’u Bushinwa
Perezida Kagame kandi yagarutse ku bikunze kuvugwa n’abanyaburayi by’uko Afurika ikomeje gushikishwa amadeni y’u Bushinwa, ashobora kuyigiraho ingaruka.
Perezida Kagame yavuze ko Afurika iyobowe n’abantu batekereza bazi ikibabereye kurusha undi wese.
Ati “Kuba najya mu madeni ni umwanzuro unturukaho. Ntawe bahatira gufata amafaranga yabo.”
Yakomeje agira ati “Kuba wagira umuhanda nyuma ukagira ibibazo byo kuwishyura, ni byiza kurusha kubaho nta muhanda ufite ngo uririnda amadeni.”
Perezida Kagame yavuze ko abanenga Afurika kuba ifata amadeni, birengagiza ko ntacyo bo bakoze ngo itajya gufata ayo madeni.
Ati “Kuza ukinubira ko uri gufata amadeni mu Bushinwa kandi wowe nta bundi buryo uri gutanga, ntacyo bivuze.”
Icyakora, Perezida Kagame yagiriye inama abayobozi bafata amadeni yo guteza imbere ibihugu byabo bakwiriye kwigengesera.
Ati “Utabyitondeye barakwica, bazaza bagutware n’ibyo wari wifitiye usigarane ubusa.”
Perezida Kagame kandi yagarutse ku ngamba u Rwanda rwafashe zo kurwanya ruswa, avuga ko byahereye mu bayobozi kuko aribo ndorerwamo y’abaturage.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!