00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntabwo dufite byinshi byo gusesagura - Perezida Kagame arahiza abasenateri bashya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 September 2024 saa 05:00
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yasabye abasenateri bashya gukoresha ububasha bafite mu kubaza inshingano inzego zose bashinzwe, kugira ngo hatagira abakoresha nabi amikoro make u Rwanda rufite.

Yabitangaje ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane ubwo yarahizaga abasenateri bashya 20 baherutse gutorwa n’abashyizweho na Perezida nk’uko biteganywa n’amategeko.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango w’irahira ry’abo basenateri, Perezida Kagame yabasabye ubufatanye n’izindi nzego, bakibuka ko u Rwanda ari igihugu cyihariye.

Ati “U Rwanda rufite ibintu byinshi by’umwihariko biva mu mateka, politiki, uko dutuye mu karere, kutagira icyambu […] Bidufasha gushakisha uburyo bwose twakora kugira ngo tubeho neza, dutere imbere tugere kuri byinshi twifuza. Sena ibifitemo uruhare, cyane cyane iyo yuzuzanyije n’izindi nzego. Ubwo bufatanye buvamo gukemura ibibazo by’ingutu.”

Perezida Kagame yavuze ko icyo Sena yifuzwaho ari umusanzu mu gukemura ibibazo byugarije abaturage, ku buryo buri wese agerwaho n’inyungu z’igihugu.

Ati “Ntabwo ari inyungu zibageraho zindi, ariko ni n’uruhare bakwiriye kubigiramo. Ni ikintu dukwiriye guhora twibukiranya kugira ngo dukomeze gutera imbere, tutaba twasubira inyuma.”

By’umwihariko, Perezida Kagame yasabye abasenateri bashya kwirinda gusesagura umutungo w’igihugu no kurwanya abashobora kubyishoramo.

Ati “Ikintu cyo gukurikirana ibyo dukora, ibyo abantu bifuza no kwirinda kunyura inzira y’ubusamo mu bikorwa bimwe no ku bantu bamwe. Dushaka gukora ibintu neza, bifite umucyo biganisha ku nyungu z’Abanyarwanda benshi. Kubazwa inshingano bifite uburemere.”

Yakomeje agira ati “Twe nta n’ubwo dufite byinshi byo gusesagura, hari ababifite ariko nanabigize nabwo sinabisesagura, nabikoresha neza mu nyungu z’abaturage.”

Perezida Kagame kandi yasabye abasenateri bashya gukurikirana ku gihe ibibazo by’abaturage ku buryo badataka ngo babure ubumva.

Ati “Ni byiza twabonye Internet n’ikoranabuhanga, ni ukujya tumenya ibibazo by’Abanyarwanda binyuze ku mbuga nkoranyambaga. Ukabona umuntu yohereje ikintu avuga ati: Ariko mwadutabaye […] Ntabwo bikwiriye kugera aho. Dukwiriye kuba tubizi kuko nicyo Sena n’izindi nzego zibereyeho.”

Perezida Kagame kandi yashimye ko abagize Sena ya Kane biganjemo abagore aho bagize 53% mu gihe abagabo ari 47%.

Yavuze ko bigaragaza iyimakazwa ry’ihame ry’uburinganire.

Abasenateri 20 barahiye, baje basanga bagenzi babo batandatu basigaje umwaka umwe ngo manda yabo irangire.

Perezida Kagame yasabye abasenateri bashya guharanira inyungu z'abaturage
Dr. François Xavier Kalinda ubwo yarahiriraga kuba Perezida wa Sena
Visi Perezida Ushinzwe Amategeko no gukurikira ibikorwa bya Guverinoma, Solina Nyirahabimana na Visi Perezida ushinzwe imari n’abakozi, Dr. Alvera Mukabaramba ubwo barahiraga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .