Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X kuri uyu wa 27 Mutarama 2025, Minisitiri Nduhungirehe yagize ati “Nta mwana n’umwe nzi kuri iyi Isi ushobora gusubira inyuma ava iwabo.”
Minisitiri Nduhungirehe yasubizaga Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, watangaje kuri uyu wa 27 Mutarama ko M23 ikwiye kuva mu bice igenzura muri RDC.
Yagize ati “M23 igomba kuva ku butaka bwa RDC, ikanahagarika ibitero bishyira mu byago ubuzima bw’abasivili n’abari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye.”
U Bufaransa ni cyo gihugu Guverinoma ya RDC yifashishije kugira ngo gisunike icyifuzo cyayo cyo gukoranyiriza akanama ka Loni gashinzwe umutekano mu nama y’igitaraganya yiga ku ntambara ikomeje mu burasirazuba bwa RDC.
Muri iyi nama yateranye kuri uyu wa 26 Mutarama 2025, ibihugu bitandukanye byagaragaje ko Leta ya RDC ikwiye gusubira mu biganiro by’amahoro, kuko intambara atari yo yakemura ikibazo cy’umutekano muke cyugarije uburasirazuba bw’iki gihugu.
U Bufaransa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi bihugu by’inshuti, byagaragaje ko bihangayikishijwe n’umugambi M23 yari ifite wo gufata umujyi wa Goma nyuma ya Sake, biyisaba gusubira inyuma. Goma yafashwe mu rukerera rwo kuri uyu wa 27 Mutarama.
Ubutumwa bwa Minisitiri Nduhungirehe bushimangira ko abarwanyi ba M23 ari Abanye-Congo, bitandukanye n’ibiri mu matangazo menshi ya Leta ya RDC, avuga ko ari Abanyarwanda.
Ubuyobozi bwa M23 bwagaragaje ko Leta ya RDC ari yo yanze ibiganiro, ihitamo intambara. Busobanura ko bushaka guhagarika itotezwa n’ubwicanyi Abanye-Congo benewabo b’Abatutsi bamaze imyaka myinshi bakorerwa, byatumye abenshi muri bo bahungira mu bindi bihugu.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!