00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni uburozi twaryaga- Sheikh Mussa Fazil Harerimana ku mikoranire n’u Bubiligi

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 24 February 2025 saa 07:23
Yasuwe :

Sheikh Mussa Fazil Harerimana yagaragaje ko u Rwanda rwari rwaratinze guhagarika imikoranire n’u Bubiligi mu by’imishinga y’iterambere ndetse ko inkunga yabwo ishobora kuba yari irimo uburozi bitewe n’uko bwifatanyije na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mugambi wo gushaka gukomanyiriza u Rwanda rugahagarikirwa inkunga y’iterambere n’ibindi bihugu ndetse n’imiryango mpuzamahanga ariko bwo bugakomeza kuyitanga.

Ku mugoroba wo ku wa 18 Gashyantare 2025, ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yasohoye itangazo imenyesha ko yahagaritse amasezerano y’imikoranire n’u Bubiligi mu mishinga igamije iterambere, kuko bwahisemo gufatanya na Guverinoma ya RDC mu bukangurambaga bugamije gukomanyiriza u Rwanda ngo ruhagarikirwe inkunga.

Mu Kiganiro cyihariye na IGIHE, Sheikh Mussa Fazil Harerimana, yagaragaje ko atumva uburyo u Bubiligi bwasabiraga u Rwanda ibihano no guhagarikirwa inkunga ariko bwo bugakomeza kuyitanga.

Yavuze ko iyo nkunga ishobora kuba yari irimo uburozi ari nabyo byatumye u Bubiligi bukomeza kuyitanga nyamara bugasabira u Rwanda guhagarikirwa iz’ibindi bihugu.

Ati “Ni uburozi twaryaga ahubwo turakomeye kuba butaratwishe. Impamvu mvuga ko ari uburozi, ni gute u Bubiligi bwavuga ngo u Rwanda ruhagarikirwe inkunga z’iterambere ariko bwo bugakomeza kuyiduha? Aho ni ho hari ikibazo mvuga ngo ni uburozi, kuko ari inkunga y’iterambere budusabira ko ihagarikwa bwakabaye bwo buyihagarika.”

Yemeje ko u Rwanda rwari rwaratinze kuyihagarika kuko bitumvikana uburyo byari gukomeza nyuma yo kubona ko icyo gihugu gikomeje gushaka kurukomanyiriza mu rugamba rw’iterambere.

Ati “Kutayihagarika bugasaba abandi ngo bafate icyemezo cyo kuyihagarika, ariko iyabo igakomeza, njyewe nkeka ko twatinze. Twaratinze kuko ntabwo byumvikana ukuntu byari gukomeza ariko bakajya ku z’abandi ngo dufatire u Rwanda ibihano. Ibyo mu bwenge bwanjye sindi kucyumva.”

Uyu muyobozi yavuze ko nubwo iyo nkunga yahagaritswe, hari hakwiye gushyirwaho uburyo bwo gusuzuma hagamijwe gutahura ko nta kibi kiyirimo, cyatumaga u Bubiligi butayihagarika nyamara busaba ibindi bihugu guhagarika iyo bwatangaga.

Ati “Kuyihagarika ni byo byari kuba byiza ariko ndumva atari ukuyihagarika gusa, bakwiye kuyihagarika bakanareba niba nta burozi bwari burimo. Bagashaka ibintu bishobora gusuzuma neza ukuntu bavuga ngo yo ihagume ariko bakadusabira iz’abandi ngo zihagarikwe.”

Sheikh Harerimana yavuze ko ihagarikwa ry’inkunga iyo ari yo yose bisigira isomo abaturage ryo kwishakamo ibisubizo no kwigira, asaba Abanyarwanda gushyira imbere kwigira no guharanira kubaho hashingiwe ku bushobozi bwabo.

Ati “Iyo inkunga iyo ari yo yose ihagaritswe biba ari isomo kuri twebwe kugira ngo twigire. Ubwo rero ni inzira zo kwigira no kubaho dushingiye ku bushobozi bwacu. Ni ukwinjira kugira ngo dutere imbere, no kubaho tugakoresha neza ibyo dufite, bikatubeshaho neza ariko bitatubuza gutera imbere.”

Ku bijyanye n’impungenge zo kuba icyemezo cy’u Rwanda cyo guhagarika iyo mikoranire, yagaragaje ko ntazikwiye kubaho kuko umutekano n’agaciro by’Abanyarwanda bisumba inkunga yatangwaga.

Ati “Yego inyongera mbi ni ibinyoro ni ko Umunyarwanda avuga. Ni ukuvuga ngo uko ingana kose yarazaga ari inyongera tukayikoresha, ariko ubusugire bwacu, umutekano wacu n’agaciro kacu gasumba ibyo baduhaga.”

Yashimangiye ko nta muntu ukwiye guterwa ubwoba no guhagarikwa kw’inkunga cyangwa imfashanyo ku Rwanda kuko ingengo y’imari iheruka kwemezwa ya 2024/2025 ingana na miliyari 5.816,4 Frw kandi u Rwanda rwihaza muri yo ku kigero cya 85%.

Yemeje ko u Bubiligi butatangaga inkunga ingana nibura na 1% by’ingengo y’imari u Rwanda rukoresha bityo ko nta mpungenge zikwiye kubaho ku guhagarika inkunga za bwo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, na we aherutse gushimangira ko iterambere ry’u Rwanda rizakomeza nta Bubiligi.

Sheikh Mussa Fazil Harerimana yagaragaje ko inkunga y'u Bubiligi ishobora kuba yari iherekejwe n'ikibi bityo ko kuyihagarika byari byaratinze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .