Ubu buryo Intumwa za RDC zabweretse Angola nk’uko byemejwe mu itangazo ry’inama yo ku rwego rw’Abaminisitiri yabaye tariki ya 30 Nyakanga 2024, hafatwa icyemezo cy’uko itsinda rihuriweho ry’inzobere mu butasi z’ibi bihugu bitatu rikora ubusesenguzi.
Inzobere mu butasi zahuriye i Luanda tariki ya 7 n’iya 8 Kanama 2024, zisesengura ubu buryo bwo gusenya FDLR, mbere yo gushyikiriza abaminisitiri raporo mbere y’uko bongera guhurira muri Angola.
Nk’uko umwanzuro wa tariki ya 30 Nyakanga ubivuga, izi nzobere mu butasi zasabwaga kuba zashyikirije abaminisitiri raporo y’ubusesenguzi zakoze bitarenze uyu munsi, tariki ya 15 Kanama 2024.
Biteganyijwe ko bitarenze uku kwezi kwa Kanama 2024, Abaminisitiri bahagarariye ibi bihugu bazongera guhurira i Luanda, baganire kuri iyi raporo, banayifateho umwanzuro.
Hatagize igihinduka, byateganyijwe ko mu gihe umugambi wo gusenya FDLR uzaba wamaze kunozwa, Leta ya RDC izarwanya uyu mutwe, u Rwanda na rwo rurinde imbibi zarwo kugira ngo hatagira abarwanyi bawo baza kuruhungabanya.
Ibikorwa byo gusenya FDLR bizaba bigenzurwa n’urwego ruhuriweho n’ibi bihugu ruyobowe na Angola, rwashyizweho hashingiwe ku myanzuro y’inama ya Luanda.
FDLR imaze imyaka irenga 25 ikorera ku butaka bwa RDC. Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zigaragaza ko yifatanye n’ingabo z’iki gihugu mu ntambara zihanganyemo n’umutwe wa M23.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!