00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni he hari amahirwe y’imishyikirano ya M23 na RDC?

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 25 December 2024 saa 09:14
Yasuwe :

Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bumaze imyaka irenga 30 ari urubuga rw’intambara z’urudaca, zihanganisha ingabo za Leta n’imitwe yitwaje intwaro; irimo iyiyemeje kurinda abasivili icyabahungabanya, ndetse n’amakimbirane ashingiye ku moko.

Hashinzwe umutwe wa RCD, hashingwa CNDP; ingabo za Leta zigerageza kuyirwanya ariko biba iby’ubusa. Leta yemeye guca bugufi ariko bivanze n’uburyarya, iganira na yo, iyisezeranya gukemura ibibazo byatumye ifata intwaro, ariko gusohoza iri sezerano birahera.

Mu 2012, havutse M23 yari igizwe n’abahoze muri CNDP, bibutsa Leta ya RDC ko itigeze yubahiriza amasezerano bagiranye tariki ya 23 Werurwe 2009. Imirwano yaratangiye, ihagarara mu 2013, isubukurwa mu Ugushyingo 2021.

Muri Mata 2022, M23 yitabiriye ibiganiro bya Nairobi bihuza Leta ya RDC n’abahagarariye imitwe yitwaje intwaro, gusa nyuma yirukanwamo, ishinjwa kubura imirwano. Yarabihakanye, isobanura ko ari urwitwazo rugamije kuyiheeza.

Ibiganiro bya Nairobi byatangiye kunengwa kuko byaburagamo rumwe mu mpande rw’ingenzi cyane, cyane ko imirwano y’ingabo za Leta ya RDC na M23 ni yo yatumye umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) ufata icyemezo cyo kubitangiza.

Mu kiganiro cyateguwe n’ikigo Brookings Institution cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Perezida Félix Tshisekedi tariki ya 24 Nyakanga 2024 yatangaje ko ibiganiro bya Nairobi biheruka mu Ukuboza 2022 byamaze gupfa, ashinja Dr William Samoei Ruto uyobora Kenya na EAC kubigiramo uruhare.

Yagize ati “Hari gahunda ebyiri zirimo iya EAC iyobowe na Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya, yaje gufatwa nabi na William Ruto wamusimbuye. Iyi gahunda yarapfuye kubera ko Perezida Ruto ashyigikiye u Rwanda.

Uko ni nako Perezida Tshisekedi yashimangiraga ko Leta ya RDC itazigera ishyikirana na M23; asobanura ko ari umutwe w’iterabwoba ukwiye gutsinsurwa, urenga ku myanzuro y’agahenge, ariko wo wasobanuye kenshi ko ugabwaho ibitero n’ingabo za Leta, ukirwanaho.

Gahunda ya Nairobi irashoboka

Nubwo Perezida Tshisekedi asa n’uwamaze gushyingura ibiganiro bya Nairobi, agashimangira ko igihugu cye kidateze gushyikirana na M23, inama yagiranye na Uhuru Kenyatta na Perezida João Lourenço ubwo bahuriraga i Luanda itanga icyizere ko ashobora kuva ku izima.

Tshisekedi, Uhuru na Lourenço bahuye tariki ya 15 Ukuboza nyuma y’aho tariki ya 30 Ugushyingo 2024 abakuru b’ibihugu byo muri EAC banzuye ko ibiganiro bya Nairobi bihuzwa n’ibya Luanda, kugira ngo byunganirane mu gushakira hamwe ibisubizo birambye ku mutekano wa RDC.

Tariki ya 30 Ugushyingo ni na bwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Tete Antonio, yamenyesheje abitabira ibiganiro bya Luanda ko Leta ya RDC yemeye kuganira na M23, binyuze muri gahunda ya Nairobi.

Mu biganiro byahuje intumwa z’u Rwanda, RDC na Angola tariki ya 14 Ukuboza 2024, RDC yongeye kurahira ko idateze kuganira na M23, ariko mu biganiro n’itangazamakuru byakurikiyeho, igaragaza ko yiteguye gusubukura ibiganiro n’imitwe yitwaje intwaro, hashingiwe kuri gahunda ya Nairobi.

Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yagize ati “Ntabwo tuzaganira na M23. Ibiganiro n’imitwe yitwaje intwaro bishingiye kuri gahunda ya Nairobi.”

Igitutu cy’amahanga n’ibice abarwanyi M23 bakomeje gufata mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, by’umwihariko muri teritwari ya Lubero, ni zimwe mu mpamvu zituma Leta ibona ko kwanga iyi mishyikirano ari amahitamo mabi.

Mu gisa n’urwitwazo, RDC yagaragaje ko impamvu yanze gushyikirana na M23 ari uko u Rwanda rwasabye ko ibiganiro byayo n’uyu mutwe byaba mu buryo butaziguye. Ariko u Rwanda rwagaragaje ko atari ko biri, ahubwo ko inzira byanyuramo zose, rwabishyigikira mu gihe byaba bizana ibisubizo birambye.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yabwiye France 24 ati “U Rwanda rusaba ko haba ibiganiro, uko byaba biteye kose. Icy’ingenzi cyane ni ibiganirwaho, ntabwo ari imiterere yabyo."

Hakenewe ibiganiro bikemura impamvu muzi z’ibibazo byo muri RDC birimo itotezwa ry’Abanye-Congo b’Abatutsi ndetse n’ihezwa mu rwego rw’ubukungu. Abasesengura ikibazo cyo mu burasirazuba bwa RDC bagaragaza ko mu gihe M23 yakomeza guhezwa, ibibazo bizarushaho kuba bibi.

Perezida Lourenço ku wa 18 Ukuboza 2024 yohereje mu Rwanda intumwa yihariye, Minisitiri Tete Antonio, ageza kuri Paul Kagame ubutumwa bwe. Ni ubutumwa bushobora gufungura amarembo y’ibindi biganiro bihuza u Rwanda na RDC, ariko ingingo yo kuganira na M23 na yo ntisigare inyuma.

Abarwanyi ba M23 basaba kuganira na Leta ya RDC kugira ngo bashakire hamwe igisubizo ku mutekano wo mu burasirazuba
Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yatangaje ko igishoboka ari ibiganiro n'imitwe yitwaje intwaro yose bishingiye kuri gahunda ya Nairobi
Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko nta kibazo u Rwanda rufite ku buryo RDC yaganira na M23, asobanura ko icy'ingenzi ari ibyaganirwaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .