Museveni yijeje gukemura ibibazo yagaragarijwe n’u Rwanda umunsi Coronavirus yavuye mu nzira

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Gicurasi 2020 saa 03:40
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko mu gihe Coronavirus izaba itakiri ikibazo, hazafatwa umwanzuro wa nyuma w’ibibazo bimaze igihe kinini mu mubano w’igihugu cye n’u Rwanda.

Hashize imyaka itatu u Rwanda na Uganda bidacana uwaka, nyuma y’aho abaturage barwo bahohotewe n’Inzego za Gisirikare muri Uganda, kugeza ubwo bamwe babura ubuzima abandi bakahakura ubumuga bw’iteka.

Usibye ihohotera rikorerwa abanyarwanda baba muri Uganda, u Rwanda rushinja Uganda gushyigikira imitwe igamije guhungabanya umutekano warwo irimo RNC, FDLR, FLN, na RUD-Urunana.

U Rwanda rwasabye Angola na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuba abahuza mu kibazo kuko inzira y’ibiganiro isanzwe yari imaze igihe idatanga umusaruro.

Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo ya NBS, Museveni yatangaje ko akiri mu biganiro n’abahuza mu rugendo ruganisha ku kubona igisubizo kirambye cy’ikibazo.

Ati “Turavugana, tuvugana na Guverinoma ya Angola na RDC. Twagombaga kugira indi nama ariko Coronavirus irabyitambika. Iyo yagombaga kuba inama ya nyuma. Mu gihe Coronavirus irangiye tuzasubukura.”

Yakomeje avuga ko mu gushaka gukemura ikibazo “nohereje Ambasaderi Adonia Ayebare, rero bizakemuka.”

Uyu Ambasaderi Adonia Ayebare yakiriwe muri Village Urugwiro ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 29 Ukuboza 2019. Yahuye na Perezida Kagame amushyikiriza ubutumwa bwa Museveni.

Nyuma yaho, Perezida Kagame yavuze ko iyo ntumwa yari i Kigali mu bikorwa bimaze igihe bigamije gushaka umuti w’ibibazo, ariko ko nyuma y’ibiganiro ikiba ari ingenzi ari ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yabyo.

Ati “Kuvuga rero ngo haje intumwa icyizere cyabonetse, ntabwo nibwira ko ari uko nabivuga, njye navuga ko iyo ari indi ntambwe ikomeje guterwa muri ubwo buryo bwo gushakisha icyatuma ikibazo icyo aricyo cyose cyaba gihari gishobora gukemuka, kandi nyine ibyo biva mu bantu, mu kuvugana, kuganira.”

Museveni yakomeje avuga ko yizeye neza ko nyuma y’icyorezo cya Coronavirus, ibibazo bizakemuka kuko ngo igihugu cye kidafitanye ibibazo n’ikindi icyo aricyo cyose, yewe n’u Rwanda.

Ati “Ndabyizeye kuko twe nta kibazo na kimwe dufitanye n’u Rwanda cyangwa ikindi gihugu cya Afurika.”

Imvugo nk’izi za Museveni si igitangaza kuko si ubwa mbere avuze mu buryo butanga icyizere mu gukemura ikibazo, ariko ibikorwa bikagaragaza ibindi. Nko mu butumwa yashyize kuri Twitter ku wa 31 Ukuboza 2019, yagize ati “Vuba aha, impande zombi zigiye gufata imyanzuro ihamye mu guhosha umwuka mubi. Ndabizeza ko Uganda izakora ibyo isabwa mu gushyira mu buryo umubano mwiza w’ibihugu byombi.”

Gusa mu minsi ishize ubwo Coronavirus yakazaga umurego, Abanyarwanda 342 bashyizwe hamwe n’inzego z’ubuyobozi muri Uganda, zibajugunya ku mipaka itemewe mu Rwanda mu turere twa Burera na Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru zibashinja ko bari gukwirakwiza Coronavirus muri Uganda.

Imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda irimo RNC, FDLR, RUD-Urunana nayo ntiyigeze ihagarika gukorera muri Uganda, yakomeje guhabwa icyicaro mu buryo bweruye, nta n’ikimenyetso cyerekana ko Uganda iri guca ukubiri nabo.

Mu byo Uganda yasabwaga n’u Rwanda kandi, harimo no kohereza abantu baruhungabanyiriza umutekano bari muri Uganda, barimo n’abakomeje kugira uruhare mu bikorwa bya RNC muri icyo gihugu. Ni icyemezo cyagombaga gushyirwa mu bikorwa nyuma y’uko impande zombi zari zimaze gusinya amasezerano agena uburyo bwo guhererekanya abanyabyaha.

Hari amakuru ko mu bashoboraga koherezwa ku ikubitiro barimo Sulah Nuwamanya Wakabiligi na Prossy Bonabaana, bakorana na CMI na RNC mu icengezamatwara ryibasira u Rwanda, binyuze mu muryango bashinze, Self-worth Initiative. Ni ibikorwa u Rwanda rwakomeje kwamaganira kure. Gusa ku rundi ruhande, bivugwa ko bashobora guhungishwa bakajyanwa mu bindi bihugu.

Umusesenguzi mu bya politiki n’umwanditsi, Gatete Thierry, aherutse kubwira IGIHE ko Uganda idateze kureka gufasha RNC n’indi mitwe kuko byo ubwabyo byayibera ikibazo gikomeye bitewe n’ubufasha imaze kuyiha.

Atanga urugero rw’uburyo FLDR yakirijwe yombi muri RDC, u Rwanda rwashaka gusaba Congo kuyitsinsura ikinangira, “nyuma abarwanyi bayo batangiye gufata ku ngufu, kwica urubozo abanye-Congo”.

Ati “Na RNC ubona hariya ukuntu Uganda yayifashe neza, yari iziko iri guhima u Rwanda, Uganda iramutse yumvikanye n’u Rwanda ntabwo RNC [Uganda] yayikira kandi ariyo yayizaniye. Umutego mubi ushibukana nyirawo. Kwirahuriraho amakara, ni wowe atwika. Biragoye ko [Uganda] yakwitandukanya na bariya bantu.”

Ibi byose bituma abantu bakwiye gutegereza bakazabonesha amaso koko ko ibibazo bikemutse aho kugira icyizere gishingiye ku mvugo za Museveni gishobora kuraza amasinde.

Museveni yatangaje ko nyuma ya Coronavirus hazasubukurwa ibiganiro bigamije gukemura burundu ibibazo biri hagati y’igihugu cye n’u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .