Museveni yashishikarije abaturage be kwinjiza magendu mu Rwanda yisama nta garuriro

Yanditswe na Matthew Ndirima
Kuya 11 Kanama 2020 saa 11:09
Yasuwe :
0 0

Mu Cyumweru gishize itangazo riturutse mu Biro by’Umukuru w’Igihugu muri Uganda ryakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga, gusa abantu benshi bahise baryamagana bavuga ko ari igihuha.

Urujijo n’ugushidikanya kuri iryo tangazo byaturutse ku mvugo zarimo zibasira u Rwanda, zikubiye mu mabwiriza Perezida Museveni yahaye ba komiseri b’uturere n’ababungirije.

Kubera uburyo amakuru y’ibihuha asigaye akunda gucaracara ku mbuga nkoranyambaga nibyo byatumye abantu benshi birengagiza ibaruwa y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Uganda, bakayifata nayo muri uwo mujyo.

Nyuma y’aho igiriye hanze, umunsi wakurikiyeho, Ikinyamakuru kinyuzwamo inkuru z’Urwego rushinzwe Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda, CMI, cyahise gikora inkuru ifite umutwe w’ubushotoranyi ugira uti “Museveni yategetse ko hafatwa ingamba ku basirikare b’u Rwanda bambuka umupaka bashimuta Abanya-Uganda”.

Abaturage bo muri aka karere baherukaga kumva amabwiriza runaka muri Gashyantare uyu mwaka mu nama yabereye i Gatuna ku mupaka uhuje u Rwanda na Uganda yitabiriwe na Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni.

Abahuza Perezida João Lourenço wa Angola na Félix Tshisekedi wa RDC icyo gihe bageragezaga ibishoboka kugira ngo bashyire iherezo ku mwuka mubi umaze igihe, basaba Museveni guhagarika ubufasha bwa Guverinoma ye ku mitwe y’iterabwoba.

Iyo mitwe irimo RNC na FDLR imaze igihe kinini mu myiteguro yo kugaba ibitero ku Rwanda.

Nyuma y’amezi atandatu, iyi mitwe y’iterabwoba iri gukora nk’ibisanzwe ndetse iri kureshya n’abantu bashya bo kuyisunga ibakuye muri Uganda bigizwemo uruhare n’inzego z’umutekano z’iki gihugu.

Guta muri yombi, gushimuta, gukorera iyicarubozo no kwica inzirakarengane z’Abanyarwanda bikozwe n’inzego z’umutekano za Uganda mu myaka itatu ishize, ni ibintu byigaragaje cyane.

Abanyarwanda amagana bafashwe n’abasikare ba Uganda nko mu gihe bagiye gusenga, bakabatwara bakisanga mu nzu zikorerwamo iyicarubozo zizwi nk’inzu z’ibanga.

Abacuruzi baturutse i Kigali banyura muri Uganda berekeje mu bindi byerekezo muri Afurika y’Uburasirazuba, barahohotewe, bagakurwa mu modoka mu buryo bwa kinyamaswa hanyuma bagatwarwa na CMI bagafungwa, ku buryo bamwe baburirwa irengero.

Inshuro nyinshi hari ubwo Abanyarwanda batwarwaga muri ubwo buryo na CMI nyuma imibiri yabo ikazagaragara ku muryango w’Ibitaro bya Butabika bivurirwamo abarwayi bo mu mutwe.

Abakozi b’inzego z’umutekano i Kampala inshuro nyinshi bakunze kwibasira Abanyarwanda bakabambura utwabo ku buryo benshi batakaje umubare munini w’amafaranga, nyuma y’amezi n’amezi bafunzwe kandi bakorerwa iyicarubozo, aho abakozi b’inzego zishinzwe ubutasi muri Uganda zakoraga ibishoboka byose zikabacucura n’ishilingi rya nyuma babaga basigaranye.

Kabone n’ibyo byaha byose byakozwe na Guverinoma ya Uganda ibikorera abaturage b’u Rwanda n’u Rwanda muri rusange, Museveni mu ibaruwa ye ku bayobozi b’uturere, yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yafashe umurongo wa “politiki yo kwimakaza ibyaha” ku Banya-Uganda bambuka umupaka bagana mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko batwaye magendu.

Nyuma y’uko u Rwanda rugerageje inzira zose za dipolomasi, ndetse rukageza ikibazo kuri Uganda kugira ngo ihagarike guhiga no kwica Abanyarwanda ariko bikaba iby’ubusa, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, yaburiye Abanyarwanda ibasaba kwirinda gukorera ingendo muri Uganda kuko nta mutekano bazagirirayo.

U Rwanda rwafunze umupaka wa Gatuna, ariko indi isigara ifunguye. Gusa Abanya-Uganda ntibigeze bagirwaho ingaruka n’uwo muburo wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, kuko bakomeje gukorera ingendo mu Rwanda bisanzuye.

Gatuna ni agace k’amateka mu bikorwa by’ubucuruzi ku bahatuye, iyo umupaka ufunze, abacuruzi babyumva mbere kuko ibihombo bibageraho ku bwinshi.

Abaturage bo mu Karere ka Kabale batunzwe n’ubucuruzi bwambukiranya umupaka byabagizeho ingaruka, bashinja Perezida Museveni kwangiza imibereho yabo, kuko ibyaha byakozwe na Guverinoma ye ku Banyarwanda bakorera muri Uganda byagejeje aho umupaka ufungwa.

Ubwo igitutu cyari kimaze kuba cyinshi, Museveni yabwiye abaturage be ko uko byagenda kose ubucuruzi bwambukiranya imipaka buzakomeza nta kabuza.

Ku wa 15 Gicurasi 2019 yagize ati “Nubwo umupaka ufunze, ubucuruzi buzakomeza...binyuze muri magendu. Ntabwo ushobora guhagarika ubucuruzi unyuze ku buyobozi bw’umupaka.”

Mu buryo bwumvikana, Perezida wa Uganda yari ari gusaba abaturage be gutangira magendu nk’uburyo bushya bwo gukora ubucuruzi. Ubwo yashishikarizaga Abanya-Uganda gukoresha inzira zitemewe binjiza magendu mu Rwanda, Perezida Museveni yari abizi ko ari ibintu biteye ibyago gusa ahubwo ko ari n’ibintu bigize icyaha.

Nta gitunguranye, Abanya-Uganda bumvise ubusabe bw’umuyobozi wabo hanyuma bitegura gukora igishoboka cyose harimo no kurwanya Abapolisi b’u Rwanda bari mu kazi ko kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko ku mipaka.

Ikinyamakuru Daily Monitor cyo muri Uganda ku wa 23 Gicurasi 2019 cyaganirije umucuruzi wa magendu ku mupaka wavugaga ko “gukora magendu birimo ibyago ariko bitanga inyungu iri hejuru iyo umuntu anesheje inzego z’umutekano z’u Rwanda ziyirwanya.”

Nyuma y’ibyatangajwe na perezida wabo, abacuruzi ba magendu biyumvisemo imbaraga zidasanzwe zo kutaneshwa kuko bumvaga bashyigikiwe na Guverinoma yabo.

Gusa bamwe muri bo, bafite imyumvire ipfuye ku buryo umutekano w’igihugu ucungwa, bahisemo kurwanya inzego z’u Rwanda zishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko, nyuma baza kubona ko Perezida wabo yabashoye mu byaha. Ubu barabizi ko ibyo binjiyemo bitari bikwiye.

Mu gushaka kwirwanaho, ku wa 4 Kanama 2020, Museveni yatanze amabwiriza mashya ku Banya-Uganda ko bakwiriye “guhagarika ingendo zijya mu Rwanda cyangwa abagiyeyo bakirengera ingaruka.”

Mu buryo bwumvikana, ubu butumwa ntabwo bugenewe abagenzi basanzwe bakoresha inzira zemewe; kuko Perezida Museveni arabizi neza ko imipaka yose ifunzwe mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Ari guha ubutumwa abaturage yashishikarije kujya mu bucuruzi bwa magendu none ubu bikaba byarahindutse bibi, Abanya-Uganda bakamwamagana.

Ibaruwa Perezida Museveni yandikiye abayobozi b’uturere, nta kindi igamije usibye gushaka guhunga no gusibanganya inama zidahwitse yari yatanze. Yahamagariye abantu kwishora muri magendu, ubu ni igihe cyo kwirengera ibyakurikiyeho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .