00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mukabalisa wayoboye Umutwe w’Abadepite yatorewe kuba Umusenateri

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 19 September 2024 saa 12:37
Yasuwe :

Mukabalisa Donatille wayoboye Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa 19 Nzeri 2024 yatorewe kuba Umusenateri uhagarariye ihuriro ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda.

Uyu munyapolitiki yatorewe hamwe na Murangwa Ndangiza Hadija wari usanzwe mu mutwe wa Sena kuva mu mwaka wa 2019, iri huriro rikaba riteganya gutora abandi babiri nyuma.

Mukabalisa na Ndangiza basanze abandi basenateri 14 baherutse gutorwa mu byiciro bibiri, barimo 12 batowe n’inzego zihariye hakurikijwe inzego z’imitegekere y’igihugu na babiri bahagarariye amashuri makuru na za kaminuza.

Abakandida 12 batowe hashingiwe ku nzego z’imitegekere y’igihugu ni: Nyirasafari Espérance, Uwera Pélagie, Umuhire Adrie, Nyinawamwiza Laetitia, Nsengiyumva Fulgence, Niyomugabo Cyprien, Mureshyankwano Marie Rose, Mukabaramba Alvera, Havugimana Emmanuel, Bideri John Bonds, Cyitatire Sosthene na Rugira Amandin.

Prof Ngarambe Telesphore tariki ya 17 Nzeri 2024 yatorewe guhagararira amashuri makuru na kaminuza bya Leta, Prof Uwimbabazi Penine atorerwa guhagararira amashuri makuru na za kaminuza byigenga.

Umutwe wa Sena mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ugirwa n’abasenateri 26. Nyuma y’aho aba batowe, hasigaye 10 barimo abandi babiri bazava mu ihuriro ry’imitwe ya politiki yemewe n’umunani bazatoranywa na Perezida Paul Kagame, nk’uko itegeko ribiteganya.

Mukabalisa ni muntu ki?

Mukabalisa yavukiye i Nyamata mu karere ka Bugesera muri Nyakanga 1960, aba umwarimu wigisha amategeko muri kaminuza yigenga ya Kigali, ULK.

Yakoreye mu ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima, OMS, akorena n’ishami ry’uyu muryango rishinzwe iterambere, UNDP, mu gihe cy’imyaka 16.

Mu Ukwakira 2003, Mukabalisa yatorewe kuba umudepite, aba muri uyu mwanya kugeza mu 2008. Kuva mu 2011 kugeza mu 2013, yabaye umusenateri.

Mu 2013, yagarutse mu mutwe w’abadepite, awuyobora kugeza mu 2024, ubwo habaga amatora y’abawugize. Ntabwo yongeye kwiyamamaza kuko yamaze manda ebyiri muri uyu mutwe.

Mukabalisa ni Perezida w’ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu, PL, ryashinzwe tariki ya 14 Nyakanga 1991.

Mukabalisa Donatille yatorewe kuba umusenateri

Murangwa Ndangiza Hadija

Ndangiza yavutse mu 1975, akura muri Kaminuza ya McGill iherereye i Montreal impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu mategeko mpuzamahanga y’ubucuruzi.,

Yabaye umwarimu mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda kuva mu 1999 kugeza mu 2004, aba Umuyobozi mu kigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro, RRA, ushinzwe serivisi z’abasora n’amategeko.

Ndangiza yabaye umujyanama w’ikigo mpuzamahanga gifasha abikorera kuzamura ubucuruzi mu mishinga yo kurengera ibidukikije Rwanda, mu Burundi na Uganda kuva mu 2017 kugeza mu 2019, aba n’umujyanama mukuru w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) mu bijyanye no guhuza imisoro.

Mu Ukwakira 2019, ihuriro ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda ryamugennye nk’umusenateri urihagararira. Ni inshingano afite kugeza magingo aya.

Murangwa Ndangiza Hadija yongeye gutorerwa kuba umusenateri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .