Abayobozi bombi baganiriye ku gushimangira umubano mwiza usanzwe hagati y’Umuryango FPR-Inkotanyi n’Ishyaka rya Gikomunisiti ry’u Bushinwa (CPC).
Liu Jianchao ari mu Rwanda, aho yari yitabiriye irahira rya Perezida Kagame.
Umuryango FPR Inkotanyi usanganywe umubano mwiza n’Ishyaka CPC riyoboye u Bushinwa. Muri Mutarama uyu mwaka, itsinda ry’abayobozi ba FPR Inkotanyi bayobowe n’Umunyamabanga Mukuru Gasamagera Wellars, ryasuye u Bushinwa, rigirana ibiganiro n’abayoboye CPC.
Muri Nyakanga 2023 iyo mitwe yombi yasinyanye amasezerano yo guhananaha ubumenyi mu miyoborere.
Ni amasezerano yasinywe ubwo Liu Jianchao ushinzwe Ububanyi n’Amahanga mu Ishyaka ry’Aba-Communiste yari ari kugirira uruzinduko mu Rwanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!