Kuri uyu wa 13 Kanama 2024 ni bwo Perezida Kagame yahaye Dr. Ngirente inshingano zo gukomeza kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda. Ni inshingano yari asanzweho kuva tariki ya 30 Kanama 2017.
Dr. Ngirente yagize ati “Mbikuye ku mutima, ndabashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuba mwongeye kungirira icyizere mukangira Minisitiri w’Intebe. Ndabizeza gukomeza gukorana umurava no kudatezuka mu rugendo rwo guteza imbere u Rwanda.”
Mu bikorwa byo kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu byabereye mu Karere ka Gakenke tariki ya 11 Nyakanga 2024, Perezida Kagame yasabye abaturage gushyigikira Dr. Ngirente kugira ngo azasohoze inshingano ze neza.
Yagize ati “Banambwiye ko Minisitiri w’Intebe uri hano ngo na we ava hano mu Gakenke. Ubwo se yabereye Minisitiri w’Intebe ubusa? Ubwo ntimuzamushyigikira na we tugafatanya, ibyo mugomba kugezwaho bikihuta kubageraho vuba?”
Ibi Perezida Kagame yabivuze nyuma y’aho umuturage wo mu Gakenke yari amaze kugaragaza ko Abanya-Gakenke batewe ishema no kuba Minisitiri w’Intebe avuka iwabo, mu kagari ka Mbilima mu Murenge wa Coko.
Biteganyijwe ko mu gihe kitarenze iminsi 15 Minisitiri w’Intebe ashyizweho, Perezida wa Repubulika azashyiraho abagize Guverinoma. Ni ukuvuga abaminisitiri n’abanyamabanga ba Leta.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!