Hashize imyaka irenga ibiri umutwe wa M23 wubuye intwaro mu Burasirazuba bwa RDC utangira kurwanira uburenganzira bw’Abatutsi b’abanye-Congo bicwa urubozo.
Kuva icyo gihe umwuka watangiye kuba mubi hagati y’u Rwanda na RDC, irushinja kenshi gufasha umutwe wa M23 ariko rwo rukabitera utwatsi.
Ku wa 18 Ugushyingo 2024 Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU wemeje bidasubirwaho ibyo gutanga indi nkunga ya miliyoni 20 z’Amayero (miliyari 28 Frw), mu gushyigikira ubutumbwa bwo kurwanya iterabwoba Ingabo z’u Rwanda zikorera mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.
Ingabo z’u Rwanda zageze muri Cabo Delgado muri Nyakanga 2021, zihita zitangira guhashya umutwe w’iterabwoba wa Ansar al Sunnah no gucyura abaturage bari barahunze.
Ku wa 21 Ugushyingo, Umudepite w’Umubiligi ukomoka muri RDC, Lydia Mutyebele Ngoi yashyize kuri X amashusho agaragaza ko ibyemezo bya EU bibogamiye ku Rwanda, ndetse ngo uyu muryango ntiwagombaga guha u Rwanda amafaranga kuko rwazayajyana mu bikorwa by’intambara muri RDC aho kujya muri Mozambique kugarura amahoro.
Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe abinyujije kuri X yateye utwatsi iby’uko u Rwanda rwagira uruhare mu myanzuro y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Yagaragaje ko Depite Lydia Mutyebele na mugenzi we uhagarariye iki gihugu i New York, bavuga ko mu Burasirazuba bwa RDC hishwe abantu miliyoni hagati ya 10 na 15 ariko byose ari ibihimbano kuko abahatuye batagezeho.
Ati “Igitangaje ni uko uyu mubare ari munini cyane ugereranyine n’abaturage bose ba Kivu y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru zihurijwe hamwe. Abandi bayobozi ba RDC bavuga miliyoni 6, 8, 10, 12 cyangwa 15 bahindagura imibare nk’aho ari imyambaro bagamije gukwirakwiza icengezamatwara. Izi mvugo zishingiye ku mibare bihimbiye ntizumvikana. Imibare y’abantu miliyoni 7 bavuye mu byabo kubera M23 na yo iratangaje kandi si ukuri.”
Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi n’iryita ku Bimukira igaragaza ko abavuye mu byabo muri Repubuika Iharanira Demokarasi ya Congo yose ari miliyoni 7,2, ni ukuvuga Kinshasa n’izindi ntara zo mu Burasirazuba, hagati no mu Burengerazuba bw’igihugu.
Kugeza ku wa 30 Nzeri 2024, imibare y’abavuye mu byabo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kubera ibikorwa by’amagana y’imitwe yitwaje intwaro ihakorera (harimo FARDC, umutwe w’iterabwoba w’abakoze Jenoside wa FDLR, Wazalendo) bageraga kuri 1.781.000.
Amb Nduhungirehe ati “Mu mezi 18 yabanjirije Nzeri 2024, abagera ku bihumbi 865 bari barakuwe mu byabo n’intambara baratashye, kandi igisubizo kuri iki kibazo kirasobanutse, ntabwo ari uguhora ubeshya imibare no kuyihindagura bikorwa n’abayobozi ba RDC cyangwa abambari babo b’Ababiligi, cyangwa ibikorwa bya gisirikare bishyizwemo ingufu na Kinshasa, ahubwo byakemurwa n’uko Guverinoma ya Congo yakwiyemeza gusenya umutwe wa FDLR wakoze Jenoside ndetse bakagirana ibiganiro bitaziguye na M23, bagashakira hamwe igisubizo kirambye bahereye ikibazo mu mizi.”
Biteganyijwe ko tariki 25 Ugushyingo 2024 ari bwo Intumwa z’u Rwanda n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) zizongera guhurira mu biganiro i Luanda muri Angola zikaganira kuri raporo y’inzobere mu iperereza ku mpande zose zirebwa n’ibiganiro, hakemezwa gahunda y’ibikowa byo gusenya umutwe wa FDLR.
U Rwanda rugaragaza ko ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho zizavaho nyuma y’uko FDLR izaba imaze gusenywa, na ho RDC yo igasaba ko ibikorwa byombi byakorerwa rimwe.
Manifestement, la véritable "influence" n'est pas celle du Rwanda auprès de l'Union européenne mais celle de ces députés belges d'origine congolaise, qui sont devenus des relais de la propagande de Kinshasa au sein du parlement et de la diplomatie belges.
Je ne m'attarderai pas… https://t.co/sSyGopnALK pic.twitter.com/GDUL1Wxy1H
— Olivier J.P. Nduhungirehe (@onduhungirehe) November 23, 2024
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!