00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye uko u Rwanda rwanze ambasaderi wari woherejwe n’u Bubiligi

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 2 March 2025 saa 08:19
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe yatangaje nyuma y’uko u Bubiligi bwanze ambasaderi Vincent Karega na bwo bwohereje uwo bwifuzaga ko abuhagararira mu Rwanda ruramwanga kuko ibyo bwari bwakoze byagaragazaga ko bwanze igihugu cy’u Rwanda aho kwanga umuntu.

Ku wa 31 Ukwakira 2022, Amb. Vincent Karega wari Ambasaderi w’u Rwanda i Kinshasa yategetswe kutarenza amasaha 48 akiri ku butaka bwabo ndetse ahava mbere y’uko ayo masaha agera, anyura muri Congo Brazaville.

Nyuma u Rwanda rwatanze amazina ye mu Bubiligi ngo arubere ambasaderi, ariko icyatunguranye ni uko ibyo kuba bwamwanze byamenyekaniye mu gitangazamakuru cy’umuryango w’abana bakomoka ku banyapolitike bashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, mbere y’uko igisubizo gihabwa u Rwanda rwatanze ubusabe.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, ubwo yari mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru ku wa 2 Werurwe 2025, yatangaje ko amakuru bamenye ari uko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagize uruhare rukomeye mu gutuma Amb. Karega yangwa mu Bubiligi.

Magingo aya kandi u Bubiligi nta ambasaderi bugira i Kigali, nyuma ya Bert Versmessen wasoje ikivi cye ku wa 30 Nyakanga 2024.

Amakuru avuga ko hari izina u Bubiligi bwohereje tariki 11 Ukuboza 2023 ry’uwo rwifuzaga ko arubera ambasaderi ariko u Rwanda rwanga kumwemeza, bigeze ku wa 18 Kamena 2024 u Bubiligi bubona ko u Rwanda rwatereye agati mu ryinyo bufata umwanzuro wo gukuraho ubwo busabe.

Minisitiri Nduhungirehe yagize ati “Hari izina bohereje ariko ntabwo byabaye ngombwa ko turyemera.”

Yagaragaje ko mu gihe igihugu cyanze ambasaderi ugihaye biba bivuze ko cyanze igihugu cyawe kitanze umuntu ku giti cye, kandi ngo muri dipolomasi akebo kajya iwa mugarura.

Ati “Uri igihugu, banze ambasaderi wawe wowe uratega irindi tama? Tubahe undi utari Vincent Karega? Kubera iki twari kumutanga? Ariko muzajye mwumva kwihesha agaciro nk’igihugu. Iyo igihugu cyanze ambasaderi wanyu nk’igihugu cy’u Rwanda mwavuze ko ari ambasaderi ukwiriye u Bubiligi, nta kintu na kimwe yigeze avuga kibangamiye inyungu z’u Bubiligi (kuko na byo byashoboka) ariko Guverinoma mwamwoherejemo ikamwanga kubera ko babihawemo amabwiriza n’ikindi gihugu, cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ntabwo aba ari Ambasaderi Karega uba wanzwe ni igihugu cy’u Rwanda kiba cyanzwe.”

“Ntabwo rero tugomba gutega irindi tama ngo twohereze undi ambasaderi ngo na we bamwange. Abanyarwanda twese tugomba kubyumva.”

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko mu Nteko Ishinga Amategeko no mu buyobozi bw’u Bubiligi higanjemo abanye-Congo benshi bagira uruhare mu gukwirakwiza ibinyoma ku Rwanda no gufata imyanzuro ibogamye.

Yahamije ko u Bubiligi nk’igihugu cyigenga kitagakwiye kugendera ku byemezo byafashwe n’ikindi gihugu.

Ati “U Bubiligi si igihugu cyigenga? Kuki ambasaderi wanzwe na Congo agomba kwangwa n’u Bubiligi?”

Umubano w’ibihugu byombi wakomeje kugenda ujya habi by’umwihariko mu bihe umutekano wo mu Burasirazuba bwa RDC wazambaga u Bubiligi bwakangishije u Rwanda ibihano, bituma ruhitamo guhagarika amasezerano y’ubufatanye ibihugu byombi byari bifitanye yagombaga kugeza mu 2029.

U Bubiligi nka kimwe mu bihugu byakolonije u Rwanda na RDC gifite uruhare rukomeye mu bibazo by’umutekano muke mu Karere k’Ibiyaga bigari kuko abaturage bajujubywa mu Burasirazuba bwa RDC bwagize uruhare mu kubakatiraho imipaka no kwimura bamwe bubajyana mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Ati “Rero Ababiligi kuba ari bo baza bagashyigikira Congo ku mugaragaro bakazenguruka Isi yose ngo basabire u Rwanda ibihano ni ibintu bigaragaza ko ibihugu bimwe na bimwe bitiha agaciro.”

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko kwanga ambasaderi w'u Rwanda bivuze kwanga u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .