00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Nduhungirehe yanyomoje Pierre Jacquemot ugoreka amateka, akanakerensa amabuye y’agaciro y’u Rwanda

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 9 March 2025 saa 08:37
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko bitunguranye kubona umuntu wabaye ambasaderi w’u Bufaransa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo agaragaza ubujiji bwo ku rwego rwo hejuru ku karere k’ibiyaga bigari, akavuga ko abahatuye barimo ba kavukire ariko Abatutsi biganjemo abagiye bahajyanwa bavuye mu bice bitandukanye, nyamara atari ukuri.

Pierre Jacquemot wabaye ambasaderi w’u Bufaransa muri RDC yabwiye RFI ko abantu batuye mu Burasirazuba bwa Congo biganjemo Abatutsi bavanywe mu bice bitandukanye mu 1930, mu gihe u Budage n’u Bubiligi byakolonizaga u Rwanda.

Minisitiri Nduhungirehe abinyujije kuri X yagaragaje ko mu 1930 u Budage butari bugikoroniza u Rwanda n’u Burundi, kuko nyuma yo gutsindwa intambara ya mbere y’Isi, mu 1920 ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi byashyizwe mu biganza by’u Bubiligi.

Yasobanuye ko Abatutsi bo muri RDC atari abantu bavuye mu bice bitandukanye mu 1930 nk’uko abagoreka amateka babivuga.

Ati “Abatutsi [bo muri RDC] ntabwo ari abantu bakuwe mu bice bitandukanye ubwo abantu bajyanwaga muri Congo mu 1930. Uko kugoreka amateka ni byo bikomeza gukongeza urwango mu baturage n’imvugo zihembera urwango mu Burasirazuba bwa RDC.”

Nduhungirehe yagaragaje ko Abatutsi bo mu Burasirazuba bwa RDC ari ba kavukire ku butaka bw’abakurambere babo bwambuwe u Rwanda mu 1910, mu nama yahuje ibihugu by’u Bubiligi, u Budage n’u Bwongereza bigakata imipaka byakoronizaga.

Iyi nama yasize u Rwanda rwambuwe bimwe mu bice byo mu Burengerazuba no mu Majyaruguru byomekwa kuri Congo na Uganda.

Ati “N’ikimenyimenyi abo baturage bafite ururimi n’umuco nyarwanda, amazina y’uduce twinshi, imisozi n’imigezi byinshi biri mu Kinyarwanda ku buryo abanye-Congo b’i Kinshasa babivuga nabi.”

Yashimangiye ko kuba abakoloni b’Ababiligi barajyanye ku gahato bamwe mu Banyarwanda bagiye kubakoresha mu mirimo y’ubucukuzi hagati ya 1920 na 1950, bidakuraho ko hari abakomoka kuri ubu butaka bw’abakurambere babo.

Yakwije ikinyoma ku mabuye y’agaciro

Ikinyoma cya kabiri Pierre Jacquemot yatangaje gikubiye mu bice avuga ko byigaruriwe na M23 ngo igamije gufata ibirombe by’amabuye ya Coltan, akavuga ko Rubaya ari ho hava 20% by’aya mabuye agurishwa ku Isi.

Uyu mugabo yavuze ko ayo mabuye birangira anyujijwe mu Rwanda agatunganywa ku rwego rwa mbere ubundi akoherezwa muri Aziya no mu Burayi na Amerika y’Amajyaruguru yahawe ibirango bitandukanye.

Gusa Minisitiri Nduhungirehe na byo yabinyomoje yerekana ko umushakashatsi Bojana Coulibaly yigereye i Rubaya agasanga ibirombe byaho bitaratangira gukoresha ikoranabuhanga mu bucukuzi, nta muhanda n’umwe ubihuza n’Umujwi wa Goma.

Ati “Ntibyumvikana uburyo ibyo birombe bikora mu buryo bwa gakondo byavamo 20% bya coltan icuruzwa ku Isi.”

Yahamije ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Rubaya bukorwa n’abaturage b’ako gace bavuga Ikinyarwanda, ariko mu gihe kirekire byahoze biri mu maboko y’umutwe wa Wazalendo n’indi mitwe ifitanye isano na Leta ariko muri iyi minsi nta mutwe witwaje intwaro uhari.

U Rwanda rufite amabuye y’agaciro yarwo

Ubushakashatsi bwakozwe mu bihe by’ubukoloni kugeza n’ubu bwagaragaje ko hari uduce 52 turimo amabuye y’agaciro y’ubwoko butandukanye, ndetse hamwe hatangiye gukorerwa ubucukuzi ahandi ntiburahagera.

Ikarita igaragaza agari amabuye y’agiro mu Rwanda yerekana ko uturere tw’u Rwanda twose dukungahaye ku mabuye y’agaciro atandukanye uretse kamwe ka Gisagara gusa.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko amabuye y’agaciro y’u Rwanda yavumbuwe n’abakoloni b’Abadage ariko ubucukuzi bugatangira mu myaka ya 1930 n’Ababiligi binyuze muri sosiyete z’ubucukuzi nka COREM, GEO Rwanda, MINETAIN na SOMUKI.

Ati “U Rwanda ruri mu gace kamwe na RDC gakize ku mabuye ya Coltan, Gasegereti na Wolfram (3Ts) […] U Rwanda kandi rwabaye u rwa kabiri mu kugurisha coltan ku Isi, ingana na 22,4% by’icurujwe yose mu 2024, inyuma ya RDC yohereje 40.2% na ho Brésil igakurikiraho na 14,7%.”

Kugeza ubu u Rwanda rumaze gutanga impushya 136 ku bigo 99 by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, impushya 18 z’ibigo bikora ubushakashatsi ku mabuye y’agaciro zahawe ibigo 17, impushya 76 ku bigo bicuruza ayo mabuye n’izindi eshatu ku biyongerera agaciro.

Aha harimo abacukura Gasegereti, Coltan, Wolfram, Zahabu, Amabengeza, n’ayandi.

Minisitiri Nduhungirehe yahamije ko ubucukuzi mu Rwanda bukurikiza amategeko y’imbere mu gihugu na mpuzamahanga arimo n’amabwiriza ajyanye no gusuzuma inkomoko yayo ku buryo aba yizehe ku isoko mpuzamahanga.

Yahamije ko abantu nka Pierre Jacquemot bakoresha ibitangazamakuru mpuzamahanga mu gukwirakwiza ibinyoma “ku karere kacu, baca hejuru ukuri bagamije guhishira abungukira by’ukuri mu mabuye y’agaciro ya RDC.”

Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko hari abagoreka amateka y'akarere bagamije guhishira abungukira by'ukuri mu mutungo kamere wa RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .