Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko Muyaya akomeje gukwirakwiza ibinyoma n’urwango rwibasira u Rwanda, gushyigikira umutwe w’abajenosideri wa FDLR, amugereranya na Joseph Goebbels wari ushinzwe icengezamatwara mu ishyaka ry’Abanazi ryayoborwaga n’umunyagitugu, Adolf Hitler.
Yagize ati “N’ibinyoma bihoraho, urwango rwamucengeye, uko ashyigikira umutwe w’abajenosideri ndetse n’uburyo bwe bw’itumanaho ry’urwango, Minisitiri w’Icengezamatwara wa RDC, Patrick Muyaya, ashobora kuba atera ishema Joseph Goebbels abereye nk’umusimbura.”
Yatanze ubu butumwa nyuma y’aho Muyaya unasanzwe ari Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru, atangarije Radio Okapi ko Guverinoma ya RDC iri kwifashisha itangazamakuru mu gukumira icyo yise “ibinyoma by’u Rwanda” ku ntambara ibera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Guverinoma ya RDC imaze igihe kinini yarakumiriye abanyamakuru bakorera ibinyamakuru by’imbere mu gihugu kugirana ibiganiro n’umutwe witwaje intwaro wa M23 uhanganye n’ingabo za Leta, hagamijwe kugira ngo Abanye-Congo batamenya impamvu nyakuri barwanira.
Urwego rwa RDC rushinzwe kugenzura imikorere y’itangazamakuru, CSAC, ruherutse guhagarika Al Jazeera nyuma y’aho iki kinyamakuru gitambukije ikiganiro umushakashatsi Dr Bojana Coulibaly yagiranye na Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa.
CSAC kandi yateguje gufunga ibinyamakuru mpuzamahanga bifite abanyamakuru muri RDC, bitangaza intsinzi ya M23, iteguza radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), France 24 na TV5 Monde ko na byo bizafungwa nibidahindura umurongo.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!