Mu kiganiro n’ikinyamakuru RT cy’Abarusiya, Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko ibi bikwiye gukorwa kugira ngo u Rwanda rwizere umutekano warwo, cyane ko Perezida Félix Tshisekedi wohereje izi ngabo ku mupaka afite umugambi wo guhirika ubutegetsi bwarwo, nk’uko yabyigambye ku mugaragaro kenshi.
Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje kandi ko ibi bigomba gukorwa mu gihe umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukorera mu burasirazuba bwa RDC usenywa, hubahirizwa ibyemeranyijweho mu biganiro bya Luanda.
Ati “Ariko na none hakwiye gukemurwa ibindi bibazo bibangamira umutekano. Urabizi ko mu Burasirazu bwa RDC hari ingabo z’u Burundi, iza SADC n’abacancuro b’Abanyaburayi boherejwe hirengagijwe itegeko mpuzamahanga. Dushaka ko izi ngabo zoherejwe ku mupaka wacu zihakurwa kubera ko Perezida Tshisekedi wazoherejeyo afite umugambi wo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.”
Minisitiri Nduhungirehe yashimangiye ko nyuma y’aho umutwe witwaje intwaro wa M23 ufashe umujyi wa Goma tariki ya 27 Mutarama 2025, habonetse ibimenyetso bishya bigaragaza ko Leta ya RDC yari ifite umugambi wo kugaba ibitero bikomeye ku Rwanda.
Yagize ati “Byabonetse i Goma kandi byari byinshi. Haburaga iminsi cyangwa ibyumweru kugira ngo u Rwanda ruterwe n’ingabo za Perezida Tshisekedi.”
Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko i Goma habonetse intwaro nyinshi zirimo imbunda nini zirasa kure na drones zigaba ibitero zagombaga kwifashishwa muri ibi bitero.
Mu gihe M23 yafataga Goma, hari ingabo zo mu ihuriro rya Leta ya RDC zarashe mu karere ka Rubavu, zica abaturage 16, abarenga 150 barakomereka. Bimwe mu bisasu byarashwe mu Rwanda byapfubirijwe mu karere.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!