Tariki ya 25 Ugushyingo 2024 ni bwo Minisitiri Nduhungirehe, Thérèse Kayikwamba Wagner wa RDC na Tete António wa Angola bemeranyije ku bikorwa bigize gahunda yo gusenya FDLR.
Minisitiri Nduhungirehe yasobanuriye KT Press ko mu biganiro byakurikiye kwemeranywa ku gusenya FDLR, yagaragaje impungenge z’uko ubushake buke bwa RDC n’uburyarya bwayo bushobora gutuma itubahiriza aya masezerano.
Yagize ati “Natanze urugero rw’ibikorwa byinshi byabaye nyuma yo guhurira mu biganiro byo ku rwego rw’abaminisitiri tariki ya 12 Ukwakira. Namenyesheje Minisitiri wa RDC n’uwa Angola ko RDC ikomeje kongerera imbaraga igisirikare, yongera abasirikare n’izindi ntwaro mu burasirazuba bwayo. Nanabamenyesheje ko muri icyo gihe, M23 yagabweho ibitero byibura 27, yirwanaho.”
Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko mu rwego rwo kunoza umugambi Leta ya RDC ifite wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, igisirikare cyayo kizwi nka FARDC cyegereje abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa CNRD-FLN hafi y’umupaka warwo.
Ati “Nababwiye ko FARDC yavanye abarwanyi ba FLN ya Paul Rusesabagina muri teritwari ya Fizi muri Kivu y’Amajyepfo, ibegereza cyane umupaka wacu. Ibi byose byabaye mu gihe hari gahunda ya politiki yo guhindura ubutegetsi n’imvugo zibiba urwango.”
Tariki ya 17 Ugushyingo 2024, Perezida Félix Tshisekedi wa RDC yagiriye uruzinduko mu mujyi wa Lubumbashi mu ntara ya Haut-Katanga, rwari rugamije ahanini gusobanurira abaturage baho impamvu Itegeko Nshinga rya RDC rikwiye guhinduka.
Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko uwo munsi Perezida Tshisekedi yahuye n’abayobozi ku rwego rwa gisirikare n’abo ku rwego rwa gisivili, abamenyesha ko guhindura Itegeko Nshinga bizamufasha gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.
Yagize ati “Urugero, Perezida Tshisekedi wahuriye n’abayobozi ku rwego rwa gisirikare n’urwa gisivili mu ntara ya Haut-Katanga tariki ya 17 Ugushyingo, yavuze ko mu gihe yahabwa amahirwe yo kuvugurura Itegeko Nshinga, azakuraho ubutegetsi bw’u Rwanda. Ibi byakurikiwe n’amagambo rutwitsi ya Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba, yavuze ubwo yari muri gereza i Goma tariki ya 24 Ugushyingo.”
Muri gereza ya Munzenze, Minisitiri Mutamba yabwiye abafungiwemo ko bagomba kwirinda gukorana n’u Rwanda yise “umwanzi”, amenyesha abazakekwaho gukorana na rwo ko bazafungwa, kandi ko na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda azafungwa.
Minisitiri Mutamba yanaciye amarenga ko imfungwa zishyigikiye ingabo za RDC mu rugamba zihanganyemo n’umutwe witwaje intwaro wa M23, zishobora gufungurwa, zikajya ku rugamba rwo kurwanya uyu mutwe.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko Minisitiri Mutamba yavuze amagambo ari urwango ruhamagarira Abanye-Congo kwica bene wabo b’Abatutsi [basanzwe bashinjwa gukorana n’u Rwanda], kandi ngo na byo biri mu mpungenge yagaragarije aba baminisitiri ubwo bahuriraga i Luanda tariki ya 25 Ugushyingo.
Yagize ati “Nta gushidikanya, ni imvugo ibiba urwango, idahamagarira gusa iyicwa ry’Abanye-Congo b’Abatutsi, ahubwo ni n’amagambo adakwiye yavuze kuri Perezida wacu n’igihugu cyacu. Nabamenyesheje ibi bibazo bigaragaza ko RDC idafite ubushake bwa politiki bwo gutera intambwe ijya imbere.”
Abaminisitiri bahuriye i Luanda bibanze cyane kuri gahunda yo gusenya FDLR no kuba u Rwanda rwakuraho ingamba z’ubwirinzi RDC ivuga ko ziyibangamira. Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko nibongera guhura, bazaganira no ku buryo ikibazo M23 cyakemuka, kuko ari kimwe muri bitatu by’ingenzi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!