Iyi nama iri kubera muri Congo-Brazzaville yatangiye kuri uyu wa 17 Mutarama 2022, aho iri kwiga ku ngingo zirimo umutekano.
Umunsi wa mbere w’iyi nama waranzwe n’ibiganiro byitabiriwe n’itsinda ryihariye rigizwe n’abashinzwe Ingabo, abashinzwe Ubutasi, Umutekano ndetse n’Abaminisitiri.
Economic Community of Central African States, ECCAS, ni umuryango uhuza ibihugu 11 byo muri Afurika yo Hagati birimo n’u Rwanda.
Umuryango wa ECCAS ugizwe n’ibihugu 11 birimo Angola, u Burundi, Cameroun, Centrafrique, Congo-Brazzaville, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gabon, Guinée Equatoriale, Tchad, Sao Tome & Principe n’u Rwanda rwari rwawikuyemo mu 2007 ariko rukaza kuwugarukamo muri 2016.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!