Mu kiganiro Minisitiri Bemba yagiriye kuri Top Congo FM tariki ya 4 Ukuboza 2024, yanenze abo yise “abanyapolitiki mu makanzu” bashaka kwitambika uyu mushinga, aganisha ku bashumba bo muri Kiliziya bari bamaze iminsi bawamagana.
Tariki ya 5 Ukuboza 2024, Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abepisikopi Gatolika muri RDC, Musenyeri Donatien Nshole, yamaganye Minisitiri Bemba, agaragaza ko amagambo yavugiye kuri iyi radiyo agamije gushoza intambara kuri Kiliziya Gatolika.
Musenyeri Nshole yagize ati “Tubona nta bupfura buri mu kuvuga ngo ‘abanyapolitiki mu makanzu’. Tubona ko aya magambo yavugiwe mu itangazamakuru yibasira Kiliziya Gatolika muri RDC kandi agaragaza umugambi ifitiwe wo kuyirwanya.”
Ishyaka MLC rya Bemba ryatangaje ko rishyigikiye amagambo yavuze tariki ya 4 Ukuboza, rishimangira ko aya Musenyeri Nshole adahura n’inshingano y’ubushumba afite muri Kiliziya Gatolika.
Umunyamabanga Mukuru wa MLC, Fidele Babala Wandu, yasobanuye ko amagambo ya Minisitiri Bemba asa n’ayavuzwe n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, yibutsa abashumba ko inshingano y’ibanze bafite ari ukwamamaza ijambo ry’Imana, aho kujya muri politiki.
Babala yagaragaje ko Musenyeri Nshole atagombaga kumva ko ari we wibasiwe mu gihe Minisitiri Bemba nta n’umwe yavuze amazina, ati “Kubera iki Musenyeri Nshore yumva ko yibasiwe mu gihe Perezida Bemba nta we yavuze amazina?”
MLC yagaragaje ko ubutumwa bwa Musenyeri Nshole ku mushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga buvuguruzanya, kuko ngo rimwe agaragaza ko atawushyigikiye, ku yindi nshuro akavuga ko Inama y’Abepisikopi yashyizeho Komisiyo iwusesengura.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!