00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni yo mpamvu ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda zigumaho - Yolande Makolo ku bushotoranyi bwa RDC

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 26 November 2024 saa 10:55
Yasuwe :

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yagaragaje ko amagambo y’ubushotoranyi nk’aya Minisitiri w’Ubutabera wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Constant Mutamba, ari yo yatumye u Rwanda rugumishaho ingamba z’ubwirinzi ku mipaka yarwo.

Minisitiri Mutamba ubwo yasuraga imfungwa ziri muri gereza ya Munzenze mu mujyi wa Goma tariki ya 23 Ugushyingo 2024, yazibujije gukorana n’u Rwanda yitaga umwanzi w’igihugu cyabo.

Uyu munyamategeko yavuze ko ababa bakorana n’u Rwanda bazafatwa kandi ngo na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda azafatwa.

Yagize ati “Bamenye ko bose tuzabafata ndetse na Kagame tuzamufata […] Twanze ko umunyamahanga, umwanzi yaza akigarurira ubutaka bwacu. Perezida wacu ntabwo azemera ko igihugu gifatwa cyangwa kiyoborwa n’Abanyarwanda.”

Ni amagambo y’ubushotoranyi yiyongera ku yo Perezida Félix Tshisekedi wa RDC yavuze ubwo yiyamarizaga umwanya w’Umukuru w’Igihugu, ko ingabo zabo zirasa i Kigali bidasabye ko ziva i Goma, zikureho Leta y’u Rwanda.

Si amagambo gusa kuko muri Werurwe, Gicurasi na Kamena 2022, ingabo za RDC n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR byifatanyije mu kurasa ibisasu bya Mortier mu majyaruguru y’u Rwanda, biba ngombwa ko rushyira ku mupaka ingamba z’ubwirinzi.

Makolo kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2024 yatangaje ko ubutabera bwa RDC bwarwaye, bigera aho Minisitiri Mutamba ubushinzwe avugira amagambo y’ubushotoranyi muri gereza iri mu ntera ngufi uvuye ku mupaka w’u Rwanda.

Yasobanuye ko Minisitiri Mutamba “Yashishikarije imfungwa guhiga, kwamagana, no kwica ‘Abanyarwanda’ ndetse na Perezida w’u Rwanda kugira ngo zifungurwe.

Makolo yagaragaje ko ubushotoranyi bw’abayobozi bo muri RDC nka Minisitiri Mutamba ari bwo u Rwanda ruhangana na bwo buri munsi, kandi ko ari bwo mpamvu ituma ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho zigumaho.

Ati “Ibi ni byo u Rwanda ruhanganye na byo buri munsi. Ni yo mpamvu ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda zigumaho.”

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yari aherutse kugaragaza ko nyuma y’amagambo ya Minisitiri Mutamba, imfungwa zo muri RDC zishobora kwifatanya n’ingabo za RDC, FDLR, imitwe ya Wazalendo, abacancuro n’ingabo z’umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) mu bikorwa byo kurwanya Abanye-Congo b’Abatutsi.

Yolande Makolo yagaragaje ko ingamba z'ubwirinzi zigumaho kubera ubushotoranyi bw'abayobozi bo muri RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .