Ntabwo hatangajwe impamvu yihariye yatumye Munyeshuli akurwa mu nshingano yagiyemo muri Kanama 2023.
Mbere yo kujya muri izo nshingano, Jeanine Munyeshuli, yari Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi muri Kaminuza y’Ubuvuzi ya Global Health Equity ndetse akaba yari mu bagize Inama y’Ubutegetsi yayo. Munyeshuli yabaye Umuyobozi Wungirije w’Inama y’Ubutegetsi ya Cogebanque Plc.
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminza mu bijyanye n’ubukungu [Masters in Economics and Statistics], yakuye muri Kaminuza y’i Genève mu Busuwisi.
Kuva mu 2017, yakoreye ikigo cya SouthBridge Rwanda nk’umugishwanama ndetse aba n’umuyobozi wacyo ushinzwe ibikorwa.
Kuva mu 1998, Munyeshuli yakoreye ibigo bitandukanye mu Busuwisi birimo Picket Group na Unigestion mu bijyanye n’imari.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!