00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jeanine Munyeshuli yirukanywe muri Guverinoma

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 June 2024 saa 07:10
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe mu izina rya Perezida wa Repubulika, yirukanye mu nshingano Madamu Jeanine Munyeshuli nk’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ishoramari rya Leta no Kwegeranya Imari, muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN).

Ntabwo hatangajwe impamvu yihariye yatumye Munyeshuli akurwa mu nshingano yagiyemo muri Kanama 2023.

Mbere yo kujya muri izo nshingano, Jeanine Munyeshuli, yari Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi muri Kaminuza y’Ubuvuzi ya Global Health Equity ndetse akaba yari mu bagize Inama y’Ubutegetsi yayo. Munyeshuli yabaye Umuyobozi Wungirije w’Inama y’Ubutegetsi ya Cogebanque Plc.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminza mu bijyanye n’ubukungu [Masters in Economics and Statistics], yakuye muri Kaminuza y’i Genève mu Busuwisi.

Kuva mu 2017, yakoreye ikigo cya SouthBridge Rwanda nk’umugishwanama ndetse aba n’umuyobozi wacyo ushinzwe ibikorwa.

Kuva mu 1998, Munyeshuli yakoreye ibigo bitandukanye mu Busuwisi birimo Picket Group na Unigestion mu bijyanye n’imari.

Munyeshuli yarahiriye kwinjira muri Guverinoma muri Kanama 2023

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .