Abo bashoferi 47 batwaraga imodoka nini zirimo imfashanyo y’ibiribwa itangwa na PAM barimo 34 bakomoka muri Tanzania, Abarundi icyenda, Abanyarwanda babiri n’Abanya-Kenya babiri.
Bijinjiye mu Rwanda kuri uyu wa 28 Mutarama 2025 nyuma yo guherekezwa n’abasirikare ba M23.
Abo bashoferi bari bamaze iminsi batabaza by’umwihariko abo muri Tanzania basaba ubufasha, aho banakoresheje butandukanye burimo n’imbuga nkoranyambaga.
Umwe muri bo witwa Steven Mohamed Saleh wavuze ko akorera ikigo cyitwa Greenland driver Company yifashishije WhatsApp asaba ubufasha kuko intambara yabasanze muri uwo Mujyi wa Goma.
Icyo gihe yagize ati “Ndabasaba ko ubu butumwa bwakoherezwa kuri Ambasade ya Tanzania na yo igategura uburyo bwo kudutabara. Ntabwo tukiryama kubera urusaku rw’amasasu, nk’uko muri kubyumva inyuma yanjye. Uyu munsi turi ku wa 27 Mutarama 2025.”
Bamwe mu bari babashije kumenyakana harimo Aloyce Emmanuel Bebe, Japhet Sylvester Hussein, Mussa Sadick Hamis, Ramadhani Rashid, na Mapambano Iddi.
Abaganiriye na IGIHE nyuma yo kugera mu Rwanda, bagaragaje ko ibintu bitari byifashe neza kuri bo mu mujyi wa Goma ari na yo mpamvu basabaga ubutabazi kugira ngo bahakurwe.
Umurundi, Ciza Eric, uri mu bagaruwe mu Rwanda yagaragaje ko abasirikare ba M23 babasanze aho bari bihishe bakabaherekeza kugeza bageze hafi n’umupaka w’u Rwanda.
Ati “Imirwano yadusanze i Goma irakomera tubura uburyo tuvayo, twasabye ubufasha ku mbuga nkoranyambaga ariko uyu munsi nyine twabubonye. Iyo M23 ni bo badusanze aho turi kuko bumvise turi gutabaza, baraduherekeza batugeza aha ngaha.”
Yakomeje ati “Ubu turishimye cyane ko twavuye hariya. Twasizeyo imodoka ariko batubwiye ko basigara bazicungiye umutekano. Iyo ntambara nirangira bazaduhamagara tujye kuzitwara.”
Yavuze ko ibintu by’ibiribwa bari batwaye hari abanye-Congo babyirayemo bakabitwara.
Umunya-Kenya witwa David Kaiya, yashimangiye ko yageze muri RDC avanye umuzigo i Mombasa imirwano ikomeye igasanga akiri mu mujyi wa Goma.
Ati “Twatangiye kumva amasasu ari kure, akomeza kuza atwegera kugera ubwo bigeze hafi y’aho twari turi ibintu biba bibi kurushaho. Guhera uwo munsi rero ntabwo twongeye kurenga amarembo. Twicayemo aho ngaho.”
Uyu na we yemeje ko abanye-Congo babasanze aho bari bari bagatwara ibintu bari bafite mu modoka bavuga ko bashonje kandi bakeneye ibyo biribwa.
Ati “Abenegihugu benshi baje aho twari turi bavuga ko bashonje kandi ibyo biryo ari bo bigenewe, batwara imizigo yacu. Bazaga bakakubwira ngo urafungura imodoka cyangwa tukwice, ugafungura bakajyana ibyo bashaka. Nyuma ni bwo haje abantu dutekereza ko ari aba M23 batangira kubirukana aho ngaho, bose barabahakura.”
Yavuze ko abo bantu babanje kubaka telefoni zabo ariko hashize akanya gato hinjira abasirikare ba M23 ari na bo babaherekeje kugeza bageze ku mupaka w’u Rwanda na RDC.
Abasirikare bakibageraho, bahise basubizwa telefoni zabo hanyuma bakora urugendo rw’amaguru berekeza mu Rwanda.
Muri abo bashoferi harimo n’Umunyarwanda witwa Imanantirenganya Emmanuel yavuze ko ubwo umutwe wa M23 wageraga i Goma, abasirikare ba FARDC bamwe bakwiye imishwaro ariko hagira bake bihagararaho bakomeza kurasana.
Ati “M23 ikimara kuhagera, byabaye ngombwa ko aba FARDC birukanka, bamwe basigara ari bakeya. Abo basigaye ari bakeya bihagazeho ntibiruka. Bakimara kwihagararaho amasasu yakomeje kuba menshi kugeza ubwo umuntu atangira kwiruka ukwe.”
Yavuze ko mbere yo gukurwa i Goma, umutwe wa M23 wabanje gusaba abaturiye Ikibuga cy’Indege cya Goma kwegerayo kuko washakaga kubanza kukigarurira mu buryo budasubirwaho.
Yemeje ko abasirikare ba M23 bumvaga ko batakoresha intwaro ziremereye mu bice bituyemo abantu kubera urukundo bakunda abaturage.
Ati “M23 yatubwiye ko nkatwe turi hafi y’ikibuga cy’indege twegerayo, kugira ngo babashe gukora akazi kabo neza ariko nabonye ko bakunda abaturage cyane. Kumva ko batakoresha ibikoresho biremereye kugira ngo abaturage batahasiga ubuzima nubwo FARDC yo ari byo yakoraga.”
Ntabwo ari abo bashoferi gusa u Rwanda rumaze kwakira kuko guhera ku wa Mbere tariki ya 27 Mutarama 2025 rwatangiye kwakira abakozi ba Loni na Monusco bagera ku 2000, abaturage ba RDC barenga 1200 n’abasirikare b’icyo gihugu barenga 120.
Bose bari bahunze imirwano ikomeye yari imaze iminsi mu Mujyi wa Goma.
























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!