00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Loni yamaganye amagambo y’urwango yibasiye abavuga Ikinyarwanda muri RDC

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 June 2022 saa 08:22
Yasuwe :

Intumwa idasanzwe y’Umuryango w’Abibumbye mu karere k’Ibiyaga bigari, Huang Xia, yijeje u Rwanda imbaraga mu kwamagana imvugo z’urwango zikomeje gukwirakwizwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zibasiye abavuga Ikinyarwanda.

Huang yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu mu biganiro yagiranye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.

Ni ibiganiro byagarutse ku bibazo bimaze iminsi hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bishingiye ku bitero umutwe wa M23 umaze iminsi ugaba ku ngabo za Leta ya Congo uyisaba kubahiriza amasezerano bagiranye.

Congo yahise ishinja u Rwanda kuba inyuma y’uwo mutwe ndetse mu gihugu hatangizwa ubukangurambaga bwibasiye u Rwanda n’imvugo zishishikariza abaturage kugirira nabi abavuga Ikinyarwanda, biganje mu Burasirazuba bw’igihugu.

Huang yavuze ko nka Loni badashyigikiye izo mvugo z’urwango n’umwuka w’intambara hagati y’ibihugu byombi.

Abinyujije kuri Twitter yagize ati "I Kigali nagize amahirwe yo guhura na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Vincent Biruta n’abandi bayobozi. Twaganiriye ku bibazo bya politiki n’umutekano bimaze iminsi mu karere. Numvise impungenge z’u Rwanda, mbashishikariza gukemura ikibazo mu buryo bw’ibiganiro."

Yakomeje agira ati "Nijeje u Rwanda ko Loni idashyigikiye na mba imvugo z’urwango n’izishishikariza abantu urugomo. Imvugo z’urwango ni ikibazo gikomeye ku mahoro n’umutekano, nta mwanya n’umwe zikwiriye kugira aho ariho hose, kuwo ari we wese n’igihe icyo aricyo cyose.”

Huang kandi yasuye umujyi wa Goma ajya kureba uko umutekano wifashe, aganira n’ubuyobozi bw’ingabo za Loni zishinzwe kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo (MONUSCO).

Yavuze ko hakenewe ubwumvikane hagati y’impande zose zitavuga rumwe kugira ngo amahoro aboneke kuko "abaturage mu Burasirazuba bwa Congo badakeneye indi ntambara".

U Rwanda rwahakanye gushyigikira umutwe wa M23, ahubwo rushinja Congo gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, kurasa ku butaka bw’u Rwanda no gushimuta abasirikare barwo babiri.

Huang yavuze ko Loni idashyigikiye na mba imvugo z'urwango zibasiye abavuga Ikinyarwanda muri RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .