00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwitana ba mwana ntibikemura ibibazo: Perezida Kagame yakomoje ku mutekano muke muri RDC

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 21 September 2022 saa 05:49
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yavuze hakenewe ubushake bwa politiki bwo gukemura haherewe mu mizi ibibazo by’umutekano muke byugarije uburasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, kuko ibirimo kuba uyu munsi ntaho bitaniye n’ibyabaye mu myaka 20 ishize.

Kuri uyu wa Gatatu Perezida Kagame yari mu nama y’Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye i New York, aho yagejeje ijambo ku bayitabiriye.

Ni inama Perezida wa RDC, Felix Tshisekedi, yabanje kugaragazamo ko u Rwanda ruri inyuma y’ibikorwa by’umutwe wa M23 bavuga ko ubangamiye umutekano w’uburasirazuba bwa RDC, nubwo muri iki gihugu harimo n’indi mitwe irenga 130.

Perezida Kagame yavuze ko muri iki gihe isi ifite ibibazo birimo imihindagurikire y’ibihe, izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa, amakimbirane, n‘ibibazo by’abimukira bikomeza gufata indi ntera.

Yakomeje ati "Ibi bibazo byose bikeneye ubufatanye n’imbaraga z’ibihugu bitandukanye, nyamara kumva ko imikorere y’umuryango mpuzamahanga itagisubiza ibibazo bihari, bikomeje kwiyongera, by’umwihariko igihe inyungu z’abanyamuryango bafite imbaraga zibangamiwe."

Yagarutse ku bibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa RDC, ashimangira ko ibibazo bihari uyu munsi bidatandukanye n’ibyo mu myaka 20 ishize, ubwo hoherezwaga ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro, bunini kandi buhenze kurusha ubundi.

Yakomeje ati "Ibi byategeje ibihugu by’abaturanyi, by’umwihariko u Rwanda, ibitero byambukiranya imipaka byashoboraga kwirindwa. Hakenewe mu maguru mashya ubushake bwa politiki bwo gukemura ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo, uhereye mu mizi. Kwitana ba mwana gusa ntibikemura ibibazo. Izi mbogamizi ntabwo bivuze ko zitakemurwa, kandi ibisubizo bishobora kuboneka."

Perezida Kagame yavuze ko habayeho ubufatanye mpuzamahanga, nta kidashoboka.

Yashimangiye ko mu bijyanye no kubaka amahoro no kurwanya iterabwoba, ingamba zigenda zifatwa ku rwego rw’uturere zishobora kuzuzanya na gahunda z’Umuryango w‘Abibumbye.

Yatanze ingero ku buryo nubwo Umuryango w’Abibumbye ufite ingabo muri Repubulika ya Centrafrique, u Rwanda rwoherejeyo izindi ngabo ku bwumvikane bw’ibihugu byombi, kandi inshingano zabo ziruzuzanya, bitanga umusaruro.

Perezida Kagame yatanze urundi rugero ku bufatanye bugamije gukumira ubuhezanguni mu majyaruguru ya Mozambique, buhuriweho n’inzego z’umutekano z’u Rwanda, iza Mozambique n’iz’Umuryango w’iterambere rya Afurika y’Amajyefo, SADC.

Yakomeje ati "Iyo ubu buryo bugeragezwa uko bikwiye muri RDC nk’uko byatanzweho ibitekerezo mu biganiro bya Nairobi, byari kuzana impinduka. Ariko kugira ngo bibe mu buryo burambye, izo mbaraga zikeneye amikoro ahoraho aturuka ku muryango mpuzamahanga. Hari byinshi bikeneye gukorwa kandi igihe ntabwo kigihagije."

"Ntabwo twakumira buri kibazo cyose, ariko dushobora guhora twiteguye kugira icyo dukora bwangu kandi mu buryo butanga umusaruro igihe bibaye ngombwa, by’umwihariko iyo dukoreye hamwe."

Ubwo ibihugu by’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba byiyemezaga gufatanya mu kurwanya imitwe y’iterabwoba mu burasirazuba bwa RDC, Tanzania yanze koherezayo ingabo, mu gihe RDC yanze ko ingabo z’u Rwanda zijyayo.

Yasabye ubufatanye no mu zindi nzego

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimangiye cyane ko nubwo hari imbogamizi, hari n’ingero zerekana ko ubufatanye mpuzamahanga bufasha mu gukemura ibibazo.

Yatanze urugero ku bijyanye n’ubuzima, aho umuryango Global Fund ufasha mu kurwanya Sida, Igituntu na Malaria, wafashije mu gutabara ubuzima butabarika muri Afurika no hanze yayo, unafasha mu kongerera imbaraga inzego z’ubuzima.

Yavuze ko Afurika irimo gutanga umusanzu wayo, ariko igomba gukora byinshi kurushaho.

Ati "Kugira ngo bikorwe mu buryo burambye, inkunga z’amahanga zigomba kugendana no kwishakamo ubushobozi mu bijyanye n’ubuzima. Iyo ni intego Ubumwe bwa Afurika burimo kugenzura uko umwaka utashye, kandi ntewe ishema no kuyirangaza imbere mu izina ry’Umuryango."

Perezida Kagame yanavuze ko uyu mugabane urimo gukorana n’izindi nzego mu kugeza muri Afurika ikoranabuhanga ry’inkingo, mu bufatanye na BioNTech n’inkunga y’Ubumwe bw’u Burayi.

Yakomeje ati "Ibi ni ngenzi mu kongera ubudaheranwa bwa Afurika ku byorezo bishobora kuza mu gihe kiri imbere."

Yasabye ko ibihugu byongera imbaraga mu mirimo igenewe urubyiryuko ijyanye n’ikoranabuhanga, kuko ari ryo ryubakiweho ahazaza h’imirimo.

Ibyo kandi ngo byafasha mu kugabanya icyuho mu mibereho y’abantu, gikomeje gutiza umurindi ikibazo cy’abimukira.

Kugira ngo ibyo bikorwe, ibihugu bigomba kongera imbaraga mu ikoranabuhanga rigezweho nk’ubwenge bw’ubukorano ’Artificial Intelligence’.

Perezida Paul Kagame ageza ijambo ku Nteko rusange y'Umuryango w'Abibumbye ku wa 24 Nzeri 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .