Ni ubutumwa yatangiye mu nama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bo muri EAC n’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) iri kubera i Dar es Salaam muri Tanzania kuri uyu wa 8 Gashyantare 2025, hagamijwe gushaka ibisubizo by’intambara ikomeje mu Burasirazuba bwa RDC.
Uyu Mukuru w’Igihugu yatangaje ko imirwano yabereye mu Mujyi wa Goma no mu nkengero zawo mu minsi ishize, igaragaza ubukare amakimbirane ya Leta ya RDC na M23 afite.
Ati “Duhagurukiye rimwe, dusaba impande zose guhagarika imirwano kandi by’umwihariko, M23 igahagarika kwagura ibirindiro, ingabo za RDC na zo zigahagarika ingamba zose zo gusubiza. Ihagarikwa ryihuse ry’imirwano ni bwo buryo bwonyine bwatuma turema uburyo bw’ibiganiro byubaka, hakanashyirwa mu bikorwa amasezerano y’amahoro afatika.”
Kuva muri Mata 2022, i Nairobi muri Kenya haberaga ibiganiro bihuza Abanye-Congo bafite aho bahurira n’aya makimbirane ariko byahagaze mu Ukuboza 2022, bitewe no kwinangira kwa Leta ya RDC yasabwaga kudaheza M23.
I Luanda na ho haberaga ibiganiro bihuza u Rwanda na RDC, na bwo hagamijwe gushakira amahoro Uburasirazuba bwa RDC n’Akarere ka Afurika y’Ibiyaga bigari muri rusange. Na byo byahagaze mu Ukuboza 2024, ubwo Leta ya RDC yangaga kuganira na M23.
Perezida Ruto yagaragaje ko ari ngombwa ko ibi biganiro byombi bisubukurwa, asaba Umuryango Mpuzamahanga gushyikira umuhate w’abayobozi bo mu karere, ukanatanga ubufasha mu kurinda abasivili.
Yatangaje ko amakimbirane yo muri RDC akomeye bitewe n’uko arimo impande nyinshi ziyashakamo inyungu, asobanura ko ariko yabonerwa ibisubizo binyuze mu nzira ya dipolomasi, aho kuba iy’igisirikare.
Yagize ati “Biragaragara ko aya makimbirane atakemurwa binyuze mu nzira za gisirikare. Dukwiye kwemeranya ko inzira ya dipolomasi yonyine ikemura impamvu muzi z’iki kibazo, yubahiriza ubusugire n’ubwigenge bwa RDC n’Abanye-Congo n’intumbero yabo y’ubwisanzure, ubutabera n’iterambere, ari yo yazana amahoro.”
Perezida Ruto yasobanuye ko inzira ya dipolomasi ikwiye kwitabirwa n’impande zose zirebwa na yo, zirimo ibihugu byo mu karere, inzego mpuzamahanga, imiryango ya politiki, sosiyete sivile na Leta ya Congo kugira ngo bishake igisubizo kirambye.
Ati “Banyakubahwa, nizera ko twemeranya ko kwemera imishyikirano atari ikimenyetso cy’intege nke, ni igihamya cy’ubwenge n’imbaraga duhuje nk’abayobozi n’imiryango. Byerekana ubushobozi dufite bwo kwinjira mu bibazo twihanganye no mu buryo buboneye, tukumvana, tukaganira duhuje intego kugeza tugeze ku musaruro mwiza.”
Uyu Mukuru w’Igihugu, yavuze ko “Ikibazo cyo muri RDC gishobora kuba kigoye, gishobora kuba cyaratinze gukemuka, dushobora kuba tukimaranye imyaka myinshi”, agaragaza ko ariko yizeye ko “cyakemuka, gikwiye gukemuka kandi kigomba gukemuka.”
Inama y’abakuru b’ibihugu ba EAC na SADC yakomereje mu muhezo nyuma y’ijambo riyifungura ku mugaragaro. Biteganyijwe ko baza kwemeza imyanzuro yaraye ifashwe n’abaminisitiri bo muri iyi miryango, irimo guhagarika imirwano mu burasirazuba bwa RDC, gusaba ko Leta ya RDC iganira na M23 no gushyigikira ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR usenywa.











TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!