00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuki Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Bufaransa yise “Ubusazi” gushinja ingabo z’igihugu cye uruhare muri Jenoside?

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 25 Werurwe 2021 saa 08:14
Yasuwe :
0 0

Imyaka 27 irirenze u Bufaransa bugitereye agati mu ryinyo ku ruhare rwabwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko ku bikorwa by’ingabo zabwo muri Opération Turquoise yitwaga ko igamije kurokoka Abatutsi bicwaga mu gihe yari ifite undi mugambi wihishe wo gukingira ikibaba ingabo zayikoraga. Ubu Umugabo Mukuru w’Ingabo z’u Bufaransa, yavuze ko gushinja ingabo z’igihugu cye uruhare muri Jenoside ari “ubusazi”.

Ku Cyumweru tariki ya 21 Werurwe, Général François Lecointre, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Bufaransa, yatangaje ko kuba hari ibirego bishinja Ingabo z’u Bufaransa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko zihishe inyuma ya Opération Turquoise ari igitutsi kuri zo.

Mu kiganiro yagiranye na BFMTV yagize ati “Nasomye ibyo birego mbona ko bidakwiriye kandi ko ari ubusazi busa. Ni igitutsi ku ngabo zacu.”

Lecointre yavuze ko ibyo birego bidakwiriye kwihanganirwa, ndetse ko byuzuyemo “ubusazi”. Yongeyeho ati “Ni ubusazi gutekereza ko abasirikare bari muri Turquoise bagiyeyo ku yindi mpamvu bitari uguhagarika ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi bukozwe n’Abahutu.”

Uyu mugabo w’imyaka 59 wari ufite ipeti rya captaine ubwo we na bagenzi be bari mu Rwanda muri Opération Turquoise yashimangiye imvugo ye agira ati “Ni ibintu bidakwiriye, by’ubusazi gutekereza ikindi. Ni igitutsi ku ngabo zacu".

François Lecointre ni muntu ki?

Ni mwene Yves Lecointre, akaba kandi umubyeyi w’abana bane watangiriye amasomo y’igisirikare muri École Spéciale militaire de Saint-Cyr mu 1984 ayasoza mu 1987. Yakomereje mu ishuri ryigisha abasirikare barwanira ku butaka yigamo kuva mu 1987 kugera mu 1988.

Tariki ya 1 Nyakanga 1991 nibwo yabonye ipeti rya Captaine, yabarizwaga mu mutwe w’ingabo ukomeye mu Bufaransa ubamo abarwanisha intwaro zikomeye, abarwanira ku butaka no mu kirere uzwi nka “Troupes de marine”.

Mu 1994 yaje mu Rwanda mu butumwa bwari bwiswe Opération Turquoise ayoboye ikompanyi ya mbere ya “unite” izwi nka 3e RIMa (3rd Marine Infantry Regiment), imwe mu zifite amateka akomeye mu gisirikare cy’u Bufaransa.

Mu 2017 nibwo yazamuwe mu ntera agirwa “général” ahabwa no kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Bufaransa.

Ni iki gihatse imvugo ye?

Abasesenguzi bagaragaza ko imvugo ya Lecointre ihatse ibintu bibiri bikomeye. Icya mbere ni uko ntaho itandukaniye n’umurongo u Bufaransa busanzwe bwarafashe kuri Jenoside yakorewe Abatutsi wo kwerekana ko nta kibi bwakoze.

Umwe mu baganiriye na IGIHE yagize ati “Yashakaga gukomeza guhakana, akabivuga nk’uko basanzwe babivuga. Kuko nta na rimwe bazigera bemera ngo twakoze amakosa, nta n’umwe uzicara ngo avuge ngo nje kubasaba imbabazi na Perezida uzabikora, azaba ameze nk’umuntu utarabibayemo, uri kuvuga ku makosa yakozwe n’abandi, byo kwiyerurutsa.”

Kimwe mu bintu bikomeye mu mvugo ya Lecointre ni uko yavugaga abasirikare b’u Bufaransa muri rusange mu gihe bizwi neza ko atari bose bari mu mugambi mubisha wo gukingira ikibaba abakoze Jenoside ubwo babererekerwaga bakerekeza iy’ubuhinzi muri Zaïre nta nkomyi.

Uyu musesenguzi yakomeje avuga ati “Afata abasirikare bose hamwe, kandi nta muntu wigeze avuga ngo abasirikare bose bari bafite umutima mubi, bose ntabwo bari bazi ikibajyanye. Abafite icyo bagomba kubazwa ni ababohereje.”

“Hari abasirikare bato bagiye bazi ko misiyo ari ukurokora abatutsi mu gihe atariko byari biri, rero ibyo yavuze ni amayeri yo kwisobanura yo gutwara ibintu byose mu kigare kandi hari bamwe bari bazi ikigamijwe, abo nibo bagomba kubazwa.”

Ikindi cya kabiri cyagaragajwe nk’igihatse imvugo ya Lecointre ni uko yaba yatangiye gusaza imigeri no gutegura abantu mu mutwe mu gihe hategerejwe raporo nshya ivuga ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Lecointre yavuze ko gushinja Ingabo z’u Bufaransa uruhare muri Jenoside ari ubusazi / Ifoto: AFP

Ni ubwoba wa Raporo yiswe iya Duclert?

Nta gihindutse, tariki ya 2 Mata 2021 hazatangazwa Raporo ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi yitiriwe Prof. Vincent Duclert, umwe mu bashakashatsi umunani bashyizweho na Perezida Emmanuel Macron muri Mata 2019 ngo bacukumbure uruhare rw’igihugu cye mu mateka ashariye y’u Rwanda.

Iri tsinda rifite inshingano zo gusuzuma inyandiko u Bufaransa bubitse zifitanye isano na Jenoside zo hagati y’umwaka wa 1990 na 1994, hagamijwe gusesengura uruhare n’ibikorwa by’u Bufaransa muri icyo gihe no gutanga umusanzu mu kurushaho kumva no gusobanukirwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyi komisiyo yakemanzwe ubwo yashyiraga imbanziriza yayo ahagaragara, gusa ntawamenya ko muri raporo yuzuye idashobora kunosha ku basirikare b’u Bufaransa bashinjwa uruhare muri Jenoside.

Umusesenguzi waganiriye na IGIHE kuri iyi ngingo yagize ati “Bishoboka ko wenda hatangiye gututumba urunturuntu noneho akitanguranwa kubera raporo ya Duclert nubwo yakozwe na komisiyo yashyizweho na leta, ariko nta wamenya. Ukuri kuzagenda kugaragara mu bushakashatsi bugaragaza uruhare rwa buri muntu ku giti cye atari ukuvuga ngo ni igisirikare cyose.”

Ni ibiki byari bikubiye mu mbanziriza ya raporo?

Muri Mata 2020, Duclert yasohoye imbanziriza raporo mbere yo gusohora raporo rusange muri Mata uyu mwaka.

Yarimo ko mbere ya Jenoside u Bufaransa bwari burajwe ishinga no kunga FPR Inkotanyi na Leta ya Habyarimana, nyamara ntaho bakomoza ku bufasha icyo gihugu cyatanze haba mu buryo w’ibikoresho n’ibya gisirikare byagize uruhare muri Jenoside.

Mu mbanziriza raporo kandi harimo ko Opération Turquoise yari igamije gutabara ubuzima bw’abantu, nyamara ntibavuge ku ruhare yagize mu gufasha no guhungisha abari basize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni abahe basirikare b’u Bufaransa bashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi?

Mu 2016, Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, yasohoye urutonde rw’abasirikare b’u Bufaransa bashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Barimo Général Jacques Lanxade wabaye Umugaba w’Ingabo wihariye wa Perezida François Mitterand kuva muri Mata 1989 kugeza muri Mata 1991, nyuma akaba Umugaba w’Ingabo (kuva Mata 1991 kugeza Nzeri 1995).

CNLG iti “Ku mabwiriza ya Jacques Lanxade, igisirikare cy’u Bufaransa cyakoze igikorwa cyo kwijandika mu byaha bikomeye byakorewe mu Rwanda hagati ya 1990 na 1994.”

Harimo kandi n’abandi nka Général Christian Quesnot wabaye Umugaba w’Ingabo wihariye wa Mitterand kuva mu 1991 kugeza mu 1995. Ni umwe mu bashyigikiye bivuye inyuma ubutegetsi bwa Habyarimana.

Ni we wamenyeshaga ubuyobozi bw’ingabo ibikorwa bya gisirikare by’Ingabo z’u Bufaransa mu Rwanda, byaba ibyakorwaga k’uburyo buzwi cyangwa bwihishe. Mu nyandiko zose yagejeje kuri Mitterand, Quesnot yasabiraga ubufasha bukomeye ubutegetsi bwa Habyarimana n’ingabo zabwo.

Abandi ni nka Général Jean-Pierre Huchon wari wungirije Quesnot kuva muri Mata 1991 kugeza muri Mata 1993, Lieutenant-Colonel Eric De Stabenrath wayoboye Turquoise ku Gikongoro kuva tariki ya 16 Nyakanga kugeza 22 Kanama 1994 n’abandi.

Inyandiko y’iyi komisiyo igira iti “Isesengura ry’ibi bikorwa rirerekana ko abasirikare bo mu rwego rwo hejuru bakoze ibyaha bikomeye mu Rwanda.”

Ingabo z'u Bufaransa zari muri Opération Turquoise zakunze gushyirwa mu majwi ku kuba zarabererekeye Ingabo za Leta yakoraga Jenoside zigahungira muri Zaïre / Ifoto: AFP

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .