Ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi byiganjemo bamwe mu bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ku manywa y’ihangu, ntihagire ubahana nyamara bamwe bafite amategeko ahana ibyo byaha.
Nko mu Bwongereza hari abagabo batanu bakekwaho ibyaha bya Jenoside bizwi aho bari, mu Bufaransa umubare ni munini, mu Bubiligi, Australia, ku mugabane wa Afurika habarizwa amagana ariko ibihugu ntibigaragaza ubushake bwo kubaryoza ibyo byaha n’aho bikozwe bikagenda biguru ntege.
Senateri Prof. Dusingizemungu Jean Pierre yabwiye IGIHE ko ibihugu bidahana abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, abayihakana n’abayipfobya, ari uko bigifite mu buyobozi abahoze bashyigikiye ubutegetsi bwayiteguye bagishyigikiye iyo ngengabitekerezo.
Ati “Hari abifuriza inabi u Rwanda, hari abagiye bashyigikira Jenoside nk’urugero mu Bufaransa mu bayobozi baracyarimo bagiye bashyigikira ba bandi banakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo rero bashyireho itegeko rituma banafatwa cyangwa se n’ababashyigikiye bafatwa bazanamo izo ngufu.”
Ubwo Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe gukurikirana ibyaha by’iterabwoba mu Bufaransa, Jean-François Ricard yari mu Rwanda muri Werurwe 2024 yatangaje ko ubutabera bwaho budafite ububasha bwo gukurikirana abaregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi byakozwe mbere y’uko itangira.
Ati “Ntabwo twe abacamanza b’Abafaransa, dufite ububasha bwo gukurikirana ibyaha byakozwe mbere ya Jenoside. Urugero nk’abantu bagize uruhare mu gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Prof. Dusingizemungu yahamije ko abo banyepolitike bameze nk’ibishyitsi bifite ingufu mu butegetsi ku buryo bakomeza gukingira ikibaba abakoze ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Bazanamo ikibazo cy’ubushake buke bwa politike bushingiye kuri abo bantu bahoze bashyigikira abakoze Jenoside n’abayiteguye bagikingira ikibaba.”
Uyu Musenateri yagaragaje ko haba mu Bwongereza, muri Australia, mu Bubiligi n’ahandi hakiri abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, abayihakana n’abayipfobya bose bahuriye ku kibazo “cy’uko bagishyigikiye abo bayikoze kandi ukumva bafite ingufu.”
Yavuze ko nubwo u Bubiligi mu 1995 bwatoye itegeko rihana ibyaha byo guhakana no gupfobya Jenoside no kuyishakira impamvu “ariko ntiryuzuye harimo utuntu tugikwiye kunozwa ariko icyiza ni uko buri gihugu cyashyiraho ririya tegeko.”
Senateri Prof. Dusingizemungu yagaragaje ko hari ubushakashatsi butandukanye bwakozwe kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ariko ntibukwirakwizwe ahantu hatandukanye, no mu ndimi zitandukanye ku buryo byafasha mu guhangana n’abayihakana cyangwa abayipfobya.
Yagaragaje ko muri ambasade z’u Rwanda hakwiye gushyirwa umukozi ukurikiranira hafi ikibazo cy’abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu bihugu zishinzwe.
Ati “Bigaragara ko hakwiye no kujya haba n’umuntu ushinzwe mu buryo bwihariye ibibazo birebana na Jenoside n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ihakana n’ipfobya rya Jenoside. Ntabwo kiratera intambwe.”
Asaba urubyiruko kwihatira kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hanyuma bakanagira ubushake bwo gusubiza no kunyomoza abavuga bagoreka amateka y’u Rwanda cyane cyane banyuze ku mbuga nkoranyambaga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!