00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kera kabaye abimukira bo mu Bwongereza bagiye kuza mu Rwanda, sobanukirwa impamvu (Video)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 May 2024 saa 01:18
Yasuwe :

Umwami w’u Bwongereza Charles III aherutse gusinya itegeko rigena ko abimukira binjira muri icyo gihugu mu buryo butemewe n’amategeko, bazajya bahita boherezwa m Rwanda nyuma y’amasezerano ibihugu byombi byasinye.

Ni nyuma y’urugendo rurerure rwamaze imyaka ibiri, inkiko zifata imyanzuro itandukanye igamije kwitambika iyo gahunda kugeza ubwo Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza yakuragaho inzititizi zose mu mpera za Mata 2024.

Mu mutima w’icyateraga impaka ni ukumenya niba u Rwanda rutekanye, niba koko gahunda izafasha u Bwongereza gukumira abimukira mu gihe mu Rwanda ho impaka nyinshi zari ukwibaza niba igihugu gifite ubushobozi bwo kwakira abo bantu n’ibindi.

Kurikira ikiganiro Indiba y’Ibivugwa usobanukirwe mu mizi iby’iyi gahunda, icyo u Rwanda ruzungukiramo, imbogamizi zishobora kugaragara n’ibindi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .