00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Katumbi na Fayulu bagiye mu Bubiligi kuganira uko bagamburuza Tshisekedi

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 7 December 2024 saa 04:45
Yasuwe :

Umunyapolitiki Moïse Katumbi na Martin Fayulu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bahuriye mu Bubiligi kugira ngo baganire uko barwanya umugambi wa Perezida Félix Tshisekedi wo kuvugurura Itegeko Nshinga.

Aba banyapolitiki bahuriye mu gace ka Genval mu karere ka Rixensart, bagirana ikiganiro cyo mu muhezo cyamaze isaha n’igice nk’uko byasobanuwe n’Umuvugizi w’ishyaka ECIDé riyobowe na Fayulu, Jean Marc Kabunda.

Katumbi na Fayulu baganiriye nyuma y’aho mu kwezi gushize abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC bemeranyije ko bagomba guhuza imbaraga, bakarwanya uyu mugambi wa Perezida Tshisekedi.

Iki cyemezo bagifashe nyuma y’aho mu Ukwakira 2024, Perezida Tshisekedi atangarije mu mujyi wa Kisangani mu ntara ya Tshopo ko Itegeko Nshinga rikwiye kuvugururwa, kuko ngo ritajyanye n’ibihe igihugu cyabo kirimo.

Perezida Tshisekedi yagize ati “Itegeko Nshinga ryacu si ryiza. Ryandikiwe mu mahanga, ryandikwa n’abanyamahanga. Dukeneye Itegeko Nshinga rijyanye n’uko ibintu bihagaze.”

Mu 2016, Katumbi, Félix Tshisekedi na Vital Kamerhe na bwo bahuriye i Bruxelles, baganira ku buryo bagombaga kwifatanya mu kurwanya umugambi Joseph Kabila wayoboraga RDC, yari afite wo kuvugurura Itegeko Nshinga.

Mu kiganiro Katumbi yagiranye na Jeune Afrique mu Ukwakira 2024, yatangaje ko nk’uko we na bagenzi be babigenje mu myaka umunani ishize, biteguye kurwanya uyu mugambi wa Tshisekedi wasimbuye Kabila ku butegetsi.

Katumbi yavuze ko Itegeko Nshinga atari ryo ntandaro y’ibibazo byugarije RDC muri iki gihe, birimo ubugizi bwa nabi bukorwa n’abashinzwe umutekano no kunyereza umutungo w’igihugu, asobanura ko ikibazo nyakuri gihari ari imiyoborere mibi.

Ati “Ntabwo ikibazo kiri muri RDC gifite aho gihurira n’Itegeko Nshinga. Ni ikibazo cy’imiyoborere. Ni cyo gituma mvuga ko Félix Tshisekedi agomba kurangiza manda ye, akagenda. Nyuma y’ubutegetsi [bwe], hari ubuzima. Ibyo agomba kubimenya.”

Uyu munyapolitiki yagaragaje ko atumva impamvu Perezida Tshisekedi ashaka kuvugurura iri tegeko, nyamara ku butegetsi bwa Kabila yarabyamaganye, amuteguza ko uyu mugambi ushobora guca igihugu mo ibice kurushaho.

Ati “Kuki ashaka guhindura Itegeko Nshinga, kandi twebwe na we twarabirwanyije ku bwa Kabila? [...] Gushaka kurihindura mu nyungu bwite ni ukwiyemeza ibyago byo guca igihugu mo ibice kurushaho.”

Si abanyapolitiki gusa barwanya umugambi wo kuvugurura Itegeko Nshinga, kuko n’Inama y’Abepisikopi Gatolika muri RDC yagaragaje ko itawushyigikiye, isaba Perezida Tshisekedi kwibanda ku byateza imbere abaturage kuko basa n’abatereranywe.

Fayulu na Katumbi baganiriye uko barwanya umugambi wo kuvugurura Itegeko Nshinga rya RDC
Fayulu, Katumbi n'abanyapolitiki batavuga rumwe n'ubutegetsi bwa RDC biyemeye kurwanya uyu mugambi wa Perezida Tshisekedi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .