Kanye yabitangarije mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter rukurikirwa n’abantu barenga miliyoni 29.4.
Yagize ati “Ubu ni igihe cyo kumenya amasezerano ya Amerika binyuze mu kwizera Imana, duhuza icyekerezo cyacu no kubaka ahazaza. Nziyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”
Elon Musk washinze Sosiyete ya Tesla ikora imodoka n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga, yahise yandika kuri Twitter ati “Ndagushyigikiye”.
Umugore wa Kanye, Kim Kardiashian nawe yahise ajya kuri Twitter, maze ku butumwa bw’umugabo we ashyiraho ibendera rya Amerika.
Kanye West yamamaye nk’umuhanzi mu njyana ya Hip Hop ndetse no mu bucuruzi by’umwihariko kubera inkweto za Yeezy yakoze afatanyije n’uruganda rwa Adidas bigatuma yinjira mu mubare w’abahanzi bake batunze miliyari y’amadolari.
Arashaka guhangana na Donald Trump yakunze kugaragara ashyigikiye inshuro nyinshi ndetse na Joe Biden. Ntibizwi neza niba Kanye yaratanze ibyangombwa bimugira umukandida wigenga mu matora azaba ku wa 03 Ugushyingo, gusa muri leta zimwe na zimwe ntabwo itariki yo kubitanga irarenga.
Kanye West n’umugore we Kim Kardashian bakunze kujya muri White House ku butumire bwa Perezida Trump. Mu 2018 bagiranye inama, ndetse icyo gihe West yari yambaye ingofero iriho intero ya Trump ya “Make America Great Again”. Yavuze ko Trump yatumye yiyumva nk’umuntu udasanzwe avuga ko ari umuntu akunda cyane.
Mu gihe yaba yiyamamaje koko, West yaba ateye ikirenge mu cy’abandi bakandida bigenga bahanganye n’aba- démocrate hamwe n’aba- Républicain. Mu 1992, umuherwe Ross Perot yariyamamaje agira amajwi 19%.



TANGA IGITEKEREZO