Kalimunda yinjiye muri FLN mu 2018 aturutse mu Rwanda. Icyo gihe avuga ko bamufashe bamubwira ko bagiye kumujyana mu mutwe ugamije kubohora u Rwanda.
Binjiriye mu ishyamba rya Nyungwe, bahingukira mu rya Kibira mu Ntara ya Cibitoke mu Burundi, ari naho bahererwaga imyitozo ya gisirikare.
Muri icyo gihe, FLN yagabye ibitero bitandukanye mu Burengerazuba n’Amajyepfo y’u Rwanda, ihitana ubuzima bw’abaturage b’inzirakarengane ari nako yangiza ikanasahura imitungo.
Ibikorwa byayo byaje gucibwa intege n’Ingabo z’u Rwanda n’ifatwa ry’abari bayoboye uwo mutwe barimo Paul Rusesabagina wawushinze, Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara wawuvugiraga n’abandi.
Kalimunda yabwiye RBA ko amaze kugera mu Burundi aho batorezwaga n’Ingabo z’u Burundi, bigishijwe amayeri ya gisirikare harimo no gusenya ibikorwaremezo.
Ati “Mu Burundi baduhaye imyitozo itandukanye nko gutwika imodoka, gusenya ibiraro. Banyigishaga ko tugomba gutera u Rwanda, tukabohora Abanyarwanda.”
Uyu mugabo ufite umugore n’abana, yahishuye ko aho bari bari mu Burundi, FLN yari ifite abarwanyi batarenze 130 barimo abakobwa. By’umwihariko, ngo abo bakobwa bafatwaga amafoto, akohererezwa abanyamahanga kugira ngo bahabwe inkunga zaza zigahera mu mifuka y’ababayoboraga.
Mu bindi byamuteye gutoroka FLN agasubira mu Rwanda, ngo ni ivangura ryiganje muri uwo mutwe rishingiye ku moko. Yavuze ko kutumvikana gato n’umuyobozi cyangwa kuba atakwiyumvamo, hari benshi byaviriyemo kwicwa.
Ati “Mbibonye gutyo naje gufata iya mbere mbavamo ariko amakuru ariho ubu, abo bayobozi bagenda bavuga ko napfuye ariko ndiho. Icyo nashishikariza bagenzi banjye bariyo ni uko bashakisha inzira bagataha mu Rwanda rwababyaye, ni amahoro.”
Kalimunda avuga ko icyamuteye imbaraga ari uko bumvaga mu binyamakuru ko Rusesabagina, Sankara n’abandi bafashwe nyamara ntibicwe, bituma yumvaga ko na we natahuka ntacyo azaba.
Yavuze ko ubwo yatorokaga, yazanye n’abandi baje gutega imodoka z’Ingabo z’u Rwanda zigemuriye abasirikare ibiryo ngo babitware, abonye Ingabo z’u Rwanda arazishyikiriza.
Uyu mugabo avuga ko FLN nta ngabo ifite zo kurwana, n’icyo irwanira ngo ntacyo kuko ari umutwe wamunzwe n’ivangura.
Guverinoma y’u Rwanda iherutse kugaragaza ko umutwe wa FLN wongeye kubyutsa umutwe, ubifashijwemo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ingabo zawo zakuwe mu misozi ya Fizi muri Kivu y’Amajyepfo, zizanwa hafi y’umupaka w’u Rwanda ngo zifashishwe mu guhungabanya umutekano warwo.
U Rwanda ruvuga ko ingamba z’ubwirinzi rwashyize ku mipaka irugabanya na RDC zitazakurwaho mu gihe cyose icyo gihugu kitahagarika ubufatanye gifitanye n’imitwe ishaka gutera u Rwanda irimo FDLR, FLN n’indi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!