Kuri iyi nshuro noneho, ugezweho ni Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka UDPS riri ku butegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Augustin Kabuya, wahawe urw’amenyo nyuma yo gushinja u Rwanda uruhare mu bibazo byugarije iri shyaka riri ku butegetsi.
Iri shyaka risa n’iryacitsemo ibice biturutse ku makuru amaze iminsi avugwa, y’uko Perezida Felix Tshisekedi ashaka guhindura Itegeko Nshinga akiyamamariza izinda manda.
Mu mashusho magufi yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, Kabuya agaragara imbere ya bamwe mu barwanashyaka ba UDPS, ababwira ko u Rwanda ruri inyuma y’umwuka mubi mu ishyaka.
Ati “Ibibazo byose mubona uyu munsi mu ishyaka, u Rwanda rubifitemo uruhare.”
Kabuya avuga ko batazabyemera ko u Rwanda rwinjira mu bibazo by’iryo shyaka, ngo kuko Perezida Kagame ashaka ko Tshisekedi ava ku butegetsi hanyuma we agasigara ayoboye.
Ni ibirego byatunguye binatangaza abakoresha imbuga nkoranyambaga, dore ko Perezida Tshisekedi ari we wavuze inshuro nyinshi ko azashyigikira umuntu wese ufite umugambi wo gukuraho ubutegetsi mu Rwanda.
Yahise anabishyira mu bikorwa kuko raporo zitandukanye zirimo n’iza Loni, zerekana ko Congo ifasha umutwe wa FDLR wasize ukoze Jenoside, ugahabwa ibikoresho n’imyitozo.
Nk’uwitwa Anany Kasongo yatanze igitekerezo ashyenga kuri X yahoze ari Twitter, avuga ko aho bigeze “abarimu bigishije Kabuya bakwiye gutabwa muri yombi”.
Ilunga Mutombo Christian we yagize ati “Twakoze iki ngo duhabwe abantu nk’aba Mana yanjye!”.
Uwiyise Jeune Conscient.CD yanditse ati “Ishyaka ryashinzwe n’abarimu muri Kaminuza, abayobozi bakomeye n’abandi rigeze aho riyoborwa na Kabuya?”.
Ni mu gihe uwitwa Mfinda Nzolameso we yagize ati “ Ibi bintu biteye ubwoba. Ni ukuvuga ngo Tshisekedi azava ku butegetsi ari uko Kagame abuvuyeho? Uwavuze ko UDPS itubaha na mba amategeko y’iki gihugu ntiyabeshye.”
Si ubwa mbere Kabuya ahawe urw’amenyo kubera imvugo ze bamwe bita ko ziba zirimo ‘guhubuka’. Muri Mata uyu mwaka, yumvikanye ashinja Joseph Kabila wayoboye RDC, gukorana na M23.
Ni ibintu yatangaje nta rwego na rumwe rwa RDC ruragira icyo ruvuga kuri ibyo birego ndetse na nyuma y’aho Kabila ntiyigeze atabwa muri yombi cyangwa ngo ashakishwe.
Si ubwa mbere Congo ishinje u Rwanda ibirego bitangaje nyuma y’aho umwuka ubaye mubi guhera mu mpera za 2021. Mu Ukuboza 2022, uwari uhagarariye Congo muri Loni yashinje u Rwanda kwiba ingagi.
Parti fondé par des professeurs, des universitaires et des hommes d'État... Aujourd'hui géré par M. Kabuya
— Jeune Conscient.CD (@Jeuneconscient1) November 9, 2024
Que-ce-que nous avons fait pour mérité ça mon Dieu. 🤔🤦🏽♂️🤦🏽♂️🤦🏽♂️🤦🏽♂️
— Ilunga Mutombo Christian (@seigneurCHRIS01) November 9, 2024
Tous les enseignants qui ont enseigné Kabuya doivent être arrêtés.
— Anany Kasongo (@ananykasongo) November 9, 2024
😂😂😂 « Rwanda » le mot magique qui efface toute capacité de questionnement ou de réflexion chez un citoyen congolais et le transforme en « Yes mam » !
— Tade Naleke 🇨🇦 (@TNaleke) November 9, 2024
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!