Kabila na Lubaya wabaye umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko bahuriye i Addis Abeba muri Ethiopia tariki ya 16 n’iya 17 Ukuboza 2024. Aha ni na ho Kabila yahuriye n’umunyapolitiki Moïse Katumbi muri iyo minsi.
Aba banyapolitiki bombi bari mu buhungiro, bagaragaje ko amakosa Perezida Tshisekedi akomeje gukora ari yo atuma igisirikare cy’igihugu cyabo gikomeza gutsindwa urugamba gihanganyemo n’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu burasirazuba.
Ibi babivuze mu gihe abarwanyi ba M23 bakomeje gufata ibice byo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Ibyo baherutse gukuramo ihuriro ry’ingabo za RDC ni Katale na santere y’ubucuruzi ya Masisi muri teritwari ya Masisi.
Kabila na Lubaya bagize bati “Ubutegetsi buriho bukomeje gukoresha ingabo z’amahanga, imitwe yitwaje intwaro n’abacancuro mu cyimbo cy’abasirikare bacu. Ariko amateka agaragaza ko mu gihe FARDC yategurwa neza, igashyigikirwa kandi igahabwa ibyo ikeneye, yashobora kurinda ubusugire bw’ubutaka bwacu icyashaka kubuhungabanya, aho cyava hose.”
Baganisha ku mugambi Perezida Tshisekedi afite wo guhindura Itegeko Nshinga, Kabila na Lubaya bagaragaje ko uyu Mukuru w’Igihugu ashaka gukuraho demokarasi, agashyiraho ubutegetsi bw’igitugu, gusa ngo biteguye kwifatanya, bakarwanya uyu mugambi.
Aba banyapolitiki batangaje ko Perezida Tshisekedi yasenye inkingi z’ubuzima bw’igihugu, nyamara yari akwiye kuzisigasira. Ngo ibyo byose yabikoze mu nyungu ze bwite, yirengagije inshingano afite nk’Umukuru w’Igihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!