Ibitero bya Iran kuri Israel byari bimaze iminsi bihwihwiswa ariko ntabwo byari byitezwe ko Iran ishobora kohereza indege n’ibisasu bivuye ku butaka bwayo.
Israel yatangaje ko nibura drones n’ibisasu biri hagati ya 300 na 500 aribyo byoherejwe muri Israel, nubwo inzego z’ubwirinzi bw’ikirere za Israel ku bufatanye n’inkunga y’ibihugu nk’u Bwongereza, Amerika n’u Bufaransa zabashije kubishwanyaguriza mu kirere ku kigero cya 99%.
Israel na Amerika babifashe nk’intsinzi kuba nta byinshi byangijwe ariko abakurikiranira ibintu hafi bavuga ko ishobora kuba intangiriro y’indi ntambara yaguye mu Burasirazuba bwo hagati.
Kurikira ikiganiro Tubijye Imuzi usobanukirwe intandaro y’uyu mwuka mubi n’aho byerekeza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!