00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inzego zirindwi ku rutonde rw’izo u Rwanda na Singapore byiyemeje gutsuramo umubano

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Ukwakira 2022 saa 05:07
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yemeranyije na mugenzi we wa Singapore, Vivian Balakrishnan, gukomeza umubano mwiza ibihugu byombi bifitanye, by’umwihariko mu nzego z’ingenzi zifitiye akamaro abaturage.

Byatangajwe kuri uyu wa Mbere nyuma y’ibiganiro Minisitiri Biruta yagiranye na mugenzi we Vivian Balakrishnan, ibiganiro byabereye ku cyicaro cya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Singapore.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Singapore, Vivian Balakrishnan, abinyujije kuri Twitter, yavuze ko bemeranyije gukomeza gutsura umubano mu nzego zitandukanye zirimo uburezi, umutekano n’ikoranabuhanga.

Ati “Nishimiye kwakira inshuti yanjye, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Vincent Biruta. U Rwanda ni gihugu cy’icyizere, rutuwe n’urubyiruko kandi rufite ahazaza. Twaganiriye ku nzego ibihugu byacu byafatanyamo nk’uburezi, amahugurwa, kubaka ubushobozi n’umutekano w’ikoranabuhanga.”

Minisitiri Biruta na we abinyujije kuri Twitter, yagaragaje ko baganiriye no ku gutsura umubano mu zindi nzego zirimo ubucuruzi, ishoramari no gutwara abantu n’ibintu.

Ati “Wakoze cyane Minisitiri Vivian Balakrishnan ku rugwiro mwanyakiranye. Ni ibyo kwishimira kuganira nawe ku mubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Singapore. Turajwe ishinga no gukomeza gutsura umubano mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ishoramari, ikoranabuhanga no gutwara abantu n’ibintu.”

Guhura kw’aba bayobozi kuje nyuma y’umunsi umwe Perezida Paul Kagame agiriye uruzinduko muri Singapore, aho yaganiriye n’abayobozi batandukanye bakuru muri icyo gihugu, ku iterambere ry’ibihugu byombi.

Singapore ni kimwe mu bihugu biteye imbere cyane mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Aziya, aho ubukungu bwayo ahanini bushingiye ku nganda.

Ni igihugu gifite ibikorwa remezo biteye imbere guhera ku mihanda, inyubako, uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu bugezweho, imiturire igezweho, itumanaho riteye imbere n’ibindi.

Imibare ya Banki y’Isi igaragaza ko nibura ku mwaka, umuturage umwe wa Singapore yinjiza amadolari ibihumbi bisaga 54, ni ukuvuga miliyoni zisaga 54 Frw.

U Rwanda na Singapore bisanganywe umubano mwiza, ndetse Minisitiri w’Intebe w’Icyo gihugu, Lee Hsien Loong, aheruka mu Rwanda muri Kamena, ubwo yari yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu na Guverinoma bigize Commonwealth, CHOGM.

Ni uruzinduko rwabaye urwa mbere agiriye mu gihugu no ku mugabane wa Afurika muri rusange.

Ibihugu byombi bisanganywe umubano mu nzego zitandukanye zirimo ikoranabuhanga, uburezi, gutwara abantu n'ibintu n'ibindi
Dr Vincent Biruta yemeranyije na mugenzi we wa Singapore, Vivian Balakrishnan gukomeza umubano mwiza ibihugu byombi bifitanye
Singapore ni kimwe mu bihugu biteye imbere cyane mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Aziya, aho ubukungu bwayo ahanini bushingiye ku nganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .